skol
fortebet

Humble Jizzo yatangaje ikintu cyamugoye ubwo yateretaga umugore we Amy Blauman

Yanditswe: Sunday 13, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Manzi James uzwi nka Humble Jizzo uririmba mu itsinda rya Urban Boys,yatangaje ko ubwo yahuraga n’umugore we Amy Blauman,yagowe cyane no kubahiriza igihe kuko yakundaga gukererwa cyane kandi Abanyamerika bakunda kucyubahiriza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Samedi Détente cya RBA mu ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki ya 12 Mutarama 2019, yavuze ko gukundana na Amy byamugoye bitewe n’uko atakundaga kubahiriza igihe kandi we akunze kugiha agaciro.

Yagize ati “Ikintu cyangoye ntangira gukunda nawe ni ukubahiriza igihe.Hari ubwo najyaga kumureba twasezeranye igihe turi buze guhurira,ngakererwa iminota nk’ibiri,ngasanga yarakaye agahita anyita umubeshyi.Abanyarwanda ntabwo dukunda guha agaciro igihe ariko abantu bo muri USA baracyubahiriza ndetse isaha mwavuganye arayubahiriza.”

Haumble Jizzo amaze imyaka 6 akundana na Amy Blauman nyuma yo guhuriraga muri Nigeria ubwo Urban Boyz yari yitabiriye iserukiramuco rya Gidi Culture mu 2015.

Humble Jizzo yavuze ko bitamworoheye guhita akundana na Amy kuko yabanje kwanga kumwakira gusa bakomeje kuganira birangira bakundanye kugeza babanye ndetse bafitanye umwana w’umukobwa.

Kuwa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 ni bwo Humble Jizzo wo muri Urban Boyz yakoze ubukwe mu birori byabereye mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa Hakuna Matata and Restaurant.



Humble Jizzo yavuze ko yagowe no kubahiriza igihe ubwo yatangiraga gutereta Amy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa