Ibi nibyo bigira uruhare mu kugira imiterere myiza n’ubunini bw’amabuno ku bakobwa

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 15 November 2018 Yasuwe: 3672

AHari bimwe mu bintu bigira uruhare mu kugena imiterere n’ubunini bw’amabuno n’urukenyerero.

Niba uri umukobwa cyangwa umugore ukaba wifuza kumenya uko wahindura imiterere n’ubunini bw’amabuno yawe ni ngombwa ko umenya ibintu bigena ubunini ndetse n’imiterere y’urukenyerero.

Turababwira gusa ibintu bimwe bigira uruhare mu kugena imiterere n’ubunini bw’amabuno n’urukenyerero.

Nkuko turaza kubibona, bimwe muri byo umukobwa cyangwa umugore ashobora kubihindura akoresheje uburyo butandukanye, maze akagira amabuno n’urukenyerero biteye uko abyifuza.

Ariko hari n’ibindi biba bidashobora guhinduka abagore n’abakobwa bakomora ku miremere yabo.

Ese waba uzi ubunini n’imiterere y’amabuno bishobora guterwa n’ibintu bimwe na bimwe washobora guhindura?

Ubunini n’imiterere y’amabuno bishobora guterwa n’ibintu bikurikira:

1. Imiterere y’amagufa yo mu rukenyerero

Amagufa yo mu rukenyerero (Pelvis) ni amwe mu magufa y’ingenzi mu mubiri w’umuntu kandi agira uruhare rukomeye mu kugena imiterere y’urukenyerero n’amabuno by’abantu.

Imiterere y’amagufa yo mu rukenyerero kandi ni ikintu umuntu adashobora guhindura. Ubusanzwe abagore bagira urukenyerero rugari kurusha abagabo.

Ibi akenshi ni ukugirango bizorohe mu gihe cyo kubyara.Ibi bituma rero bagira n’amabuno magari kandi manini.

Amagufa yo mu rukenyerero kandi agira uruhare runini cyane mu kugena ubwoko bw’urukenyerero n’amabuno ku bakobwa.

2. Imiterere y’imikaya (muscles)

Imikaya n’ibinure byo mu rukenyerero nibyo bifata ku magufa maze bigaha isura n’ubunini urukenyerero.

Imiterere rero y’imikaya nayo igira uruhare runini cyane mu kugena imiterere y’amabuno n’urukenyerero.

Mu mubiri w’umuntu, buri mukaya (muscle) ugira aho uhera (origin) ndetse n’aho urangirira (Insertion).

Imikaya kandi iba ifashe ku magufa. Ubusanzwe imikaya igira uruhare mu miterere n’ubunini bw’amabuno ni itatu ariyo Gluteus maximus, gluteus medius na gluteus minimus.

Buri muntu wese aba afite iyi mikaya uko ari itatu.Ariko bitewe naho buri mukaya utereye naho urangiriye, bituma ishusho n’ubunini bw’amabuno butandukana.

Imiterere y’imikaya kandi nayo iri mu bintu umuntu adashobora guhindura mu gihe yifuza kugira amabuno ateye uko ashaka.

3. Ubunini bw’imikaya

Ubunini bw’imikaya igize amabuno nabwo rugira uruhare cyane cyane mu miterere y’urukenyerero n’amabuno.

Nkuko twabibonye, amabuno agizwe n’imikaya itatu y’ingenzi.

Ubunini bwayo rero buratandukana bitewe n’ubunini bw’umubiri wawe ndetse n’imyitozo ngororamubiri ukoresha iyo mikaya.

Ubunini bw’imikaya buri mu bintu bishobora guhinduka.

Abakobwa n’abagore bashaka kugira amabuno manini bakagombye gutangira bongera ubunini bw’imikaya yabo.

4. Ibinure

Ubunini bw’amabuno buterwa nanone kandi n’ubwinshi bw’ibinure bujyamo.

Ngirango muzi abantu bashobora kuba babyibushye ahandi hose ariko byagera ku mabuno ugasanga ntabyibushye nkuko umubiri wabo ubyibushye.

Bishatse kuvugako ko kuba ufite ibinure mu mubiri wawe bidahagije ngo ugire amabuno manini.

Kugirango ibinure bijye mu mabuno yawe nabyo biterwa n’impamvu nyinshi.

Ariko impamvu nyamukuru ni uruhererekane rwo mu miryango ndetse n’ubwoko.

Urugero ni nk’ubwoko bw’abantu bugira protein mu mubiri wabo yitwa steatopygia ituma ibinure byo mu mubiri wabo byirundira mu mabuno maze ugasanga bateye neza cyane.

Iyi protein ikunda kuboneka mu bantu batuye ibihugu byo muri Africa kuruta za Burayi, Aziya n’ahandi.

Urugero ni nk’iyo urebye imiterere y’abakobwa bo mu bihugu by’Aziya usanga ihabanye n’iy’Abanyafrika.

Rero Ubwinshi bw’ibinure nabwo biri mu bintu umuntu ashobora guhindura cyangwa se ntahindure.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Myugariro Irambona Eric yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore...

Myugariro Irambona umaze imyaka myinshi mu ikipe ya Rayon Sports yateye ivi...
31 December 2018 Yasuwe: 5049 0

Ange Kagame yateye imitoma umugabo we uherutse kumusaba no kumukwa...

Mu magambo asize umunyu,Ange Kagame umwana w’imfura wa nyakubahwa perezida...
30 December 2018 Yasuwe: 9580 0

Neymar yabonye umukunzi mushya ufite uburanga budasanzwe [AMAFOTO]

Rutahizamu wa PSG yabonye umukunzi mushya wo gusimbura Bruna Marquezine...
27 December 2018 Yasuwe: 4982 0

Umunyamakuru w’imikino Nsengiyumva Sidick yarushinze [AMAFOTO]

Umunyamakuru Nsengiyumva Gakwavu Sidick, uri mu bakunzwe cyane mu biganiro...
22 December 2018 Yasuwe: 5395 0

Yamenye ko Fiancé we amutendeka habura amasaha make ngo bage...

Umukobwa wo mu Bwongereza witwa Casey yatanze ubuhamya avuga uko ubwo yari...
10 December 2018 Yasuwe: 3351 0

Amayeri Barack Obama yakoresheje umunsi atera ivi yamenyekanye

Hari tariki 3 Ukwakira 1992, ubwo Michelle Obama yavugaga ngo ‘Yego’ gusa...
9 December 2018 Yasuwe: 4801 0