skol
fortebet

Ingeso usabwa kureka kuko zishobora kukuviramo urupfu mu gihe cyo gutera akabariro

Yanditswe: Monday 14, May 2018

Sponsored Ad

skol

Kumva ko umuntu ashobora gupfa ari gukora imibonano mpuzabitsina si ibintu wahita wumva ako kanya, gusa ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga 7sur7 bwerekanye ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina abasaga 93% bapfa bazize ingaruka ziterwa no kubikora nabi.

Sponsored Ad

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu apfa ari gukora imibonano mpuzabitsina:

Guca inyuma uwo mwashakanye

Ntabwo bihita byumvika vuba mu matwi yawe gusa iki ni kimwe mu by’ibanze bituma abantu benshi bapfa kuko usanga ahanini umuntu waciye inyuma umukunzi nta mahoro aba afite kuko aba azi ko ibyo ari gukora byamuviramo igisebo aramutse afashwe, ni nayo mpamvu usanga akorana igihunga ku buryo icyamukanga cyose nta kabuza umutima uhita uhagarara bikaba byanamuviramo urupfu.

Gusahuranwa mu gikorwa

Ibi nabyo bijya gusa nibyo twavuze haruguru aho umuntu usanga akora imibonano nkaho ari mu masiganwa nyamara abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bemeza ko igikorwa kimibonano mpuzabitsina gisaba gutuza. Ibi nabyo rero biri mu byaba ari bimwe mu mpamvu y’izo mpfu zitunguranye ziba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyane cyane ku bantu basanzwe barwaye umutima.

Kugura indaya

Benshi bakora ikosa ryo kugura indaya bakabifata nko kwirwanaho kugiramngo bashimishe umubiri nyama ntibatekerezako baba bari kwishyira mu mazi abira akenshi wumva abantu bapfuye bazira kujya mu ndaya kuko iyo ubuze ubwishyu cyangwa mukaba mwagirana amakimbirane atewe no kudahuza ku kintu runaka ugasanga uhasize ubuzima ku buryo utatekerezaga.

Kunywa imiti

Abantu benshi usanga banywa imiti ibifasha kugira ubushake cyane ariko iyi miti ntabwo ari myiza na gake kuko ikora ku bwonko cyane, ushobora kuyinywa ukarenza urugero cyangwa uwo mugiye gukorana imibonano ntaguhaze ku rugero wifuza, aha naho ushobora guhita upfa.

Inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge

Ibi bijya gusa no gufata imiti, iyo wanyoye itabi cyangwa se ukanywa inzoga nyinshi burya ntabwo ari byiza gukora imibonano, igihe cyose wumva mu mubiri utabasha kwikontorola kirazira kuba wakwishora muri iki gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa