Inkuru y’ abagabo 2 b’ inshuti n’ Umwami w’ umwirasi

Urukundo   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 6 August 2018 Yasuwe: 1258

Umugabo witwa Liam yigaragambije ku mwami, umwami yari umwirasi adakunda umuntu utavugarumwe na we ategeka ingabo ze guta muri yombi Liam.

Liam Ntiyateye amahane, ahubwo yaravuze ati ‘Nyagasani ndemera igihano cyose uraza kumpa, ariko ndakwifuzaho ikintu kimwe’.

Ndakwinginze mpa agahe kanyuma mbere y’ uko mfa ndashaka kujya mu rugo nkareba umugore wanjye n’ abana banjye bwa nyuma.

Umwami arabyanga ati ‘Oya sinakwemerera ko ugenda kuko nugenda ntangwante ndaba mfite yatuma nizera ko uragaruka.’

Mu gikundi cy’ abantu cyari aho hahise haturukamo umugabo ‘Nyagasani, nshira ku ngoyi natagaruka, munyice mu mwanya we’. Umwami abaza uwo mugabo ati ‘Kuki wemeye kwitanga mu mwanya we’ undi ati ‘Nyagasani , Ni uko ari inshuti yanjye y’ akadasohoka ndamwizera namara kubonana n’ umuryango we aragaruka’.

Umwami arabyemera aha Liam amasaha atandatu. Hamaze gushira amasaha atanu wa mugabo yari aturutse mu rugo.

Liam yashaka kugera ku ngoro y’ umwami hakiri kare ngo inshuti umwami atayica. Ari mu nzira asubira I bwami indogobe yaramushije we nayo barakomereka.

Kuko Liam yatinze kugera I Bwami igihe yahawe kikarenga, bafashwe wa mugabo biteguwe kumwica. Uyu mugabo yari yishimiye ko agiye gutanga ubuzima bwe kubera inshuti ye.

Mu gihe biteguraga gukurura umugozi ngo bamanike wa mugabo Liam yahise ahagera arasakuza ati ‘Ndabinginze murekere, nagarutse nimurekure inshuti yanjye’.

Uwo mugabo aramusubiza ati ‘Liam subira ndumva nshaka gutanga ubuzima bwanjye ku bwawe’. Liam yegera inshuti ye arayibwira ati ‘wakoze kumfasha , igendere. Iki ni igihano cyanjye ngombwa kugihabwa’.

Umwami abonye ubushuti bw’ aba bagabo ati ‘Ndakubabariye, ubushuti bwanyu bunkoze ku mutima mwembi ni babarekure’.

Iyi nkuru yanditswe na Nsanzimana Ernest yifashishije inkuru iri ku rubuga http://moralstories26.com

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umufana wa Tottenham watereye ivi muri stade nshya iyi kipe iri kubaka...

Umufana wa Tottenham witwa Mike Solerno n’umukunzi we Jessica batigishije...
18 September 2018 Yasuwe: 2001 0

Umugabo yicishijwe umupanga azira kwishyingira ku ngufu umukobwa wo mu...

Umugabo w’umuhindi witwa Pranay Kumar w’imyaka 24, yishwe n’abagizi ba nabi...
17 September 2018 Yasuwe: 2715 0

Umugabo n’umugore bamaze imyaka 10 bashyingiranwe bavuze ko basezeranye...

John Lenor na Claudia Maillern’umugabo n’umugore bashyingiranywe byemewe...
2 September 2018 Yasuwe: 1474 0

Amafoto y’abageni ku munsi w’ubukwe bwabo yaciye ibintu hirya no hino ku isi...

Bimwe mu byitabwaho mu bukwe n’abageni n’aho kwifotoreza aho benshi mu bageni...
28 August 2018 Yasuwe: 3558 0

Hamisa Mobetto yahaye ubutumwa bukomeye Diamond Platnumz

Umunyamideli Hamisa Mobetto uri mu bazwi cyane muri Tanzania kubera...
26 August 2018 Yasuwe: 3983 0

Ku myaka 24 yitabye Imana nyuma y’ amasaha 24 akoze ubukwe

Umunyamaleziyakazi w’ imyaka 24 witwa Fatin Nursyahirah Yusuf yapfuye nyuma...
10 August 2018 Yasuwe: 5531 0