skol
fortebet

Kenya: Umupolisi yarashe amasasu abiri mu gituza umukunzi we wamusuzuguye

Yanditswe: Sunday 17, Sep 2017

Sponsored Ad

skol

Umupolisi mukuru (Officer) muri Kenya, yishe arashe umukunzi we wanze kumuha umwanya ngo baganire, nawe yahise yirasa ariko polisi itabara atarashiramo umwuka. Uyu mupolisi witwa Njoroge Njau yarashe umukunzi we witwa Anne Wanjohi akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pisitoli.Ubusanzwe uyu mukobwa yakoraga mu iduka ricuruza murandasi.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo uyu mupolisi yinjiye mu nzu uyu mukobwa yari arimo amusaba umwanya wo kuvugana na we ariko undi aranga.Ngo uyu (...)

Sponsored Ad

Umupolisi mukuru (Officer) muri Kenya, yishe arashe umukunzi we wanze kumuha umwanya ngo baganire, nawe yahise yirasa ariko polisi itabara atarashiramo umwuka.

Uyu mupolisi witwa Njoroge Njau yarashe umukunzi we witwa Anne Wanjohi akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pisitoli.Ubusanzwe uyu mukobwa yakoraga mu iduka ricuruza murandasi.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo uyu mupolisi yinjiye mu nzu uyu mukobwa yari arimo amusaba umwanya wo kuvugana na we ariko undi aranga.Ngo uyu mupolisi yagerageje gusaba uyu mukobwa ko bavugana undi aramutsembera.

Nyuma uyu mupolisi yaje gusohoka abwira uyu mukobwa ko agiye ariko ko nagaruka ibintu biba nabi; yaje kugaruka yitwaje imbunda abari aho bose baratungurwa.

Akigaruka yafashe ukuboko umukobwa, amutunga imbunda mu gituza amubwira ko agiye kumwica yarangiza na we akiyica.

Ikinyamakuru Dailynation cyandikirwa mu gihugu cya Kenya, cyanditse ko yabanje kurasa isasu rimwe mu gituza uyu mukobwa ariko ntiyapfa, yongeye kumurasa amasasu abiri mu mutwe ahita apfa.

Abari aho bose bakwiriye imishwaro barosohoka, uwo mupolisi nawe ahita yirasa ariko ntiyapfa, abashinzwe umutekano bahise batabara basanga agihumeka.

Umurambo w’umukobwa wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro mu gihe iperereza rikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa