Kimenyi Yves yemeye ko ari mu rukundo na Muyango Claudine wamamaye muri Miss Rwanda 2019

Urukundo   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 August 2019 Yasuwe: 6398

Umunyezamu wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yemereye itangazamakuru ko amaze amezi 3 akundana na Uwase Muyango Claudine wamamaye muri Miss Rwanda 2019 ndetse anakuramo ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto [Miss Photogenic 2019].



Uyu munyezamu waherukaga gutandukana n’umukunzi we Diddy d’Or bari bamaze igihe bakundana,yamusimbuje uyu mukobwa wakunzwe n’abasore batari bake ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 nkuko yabitangarije abanyamakuru.

Kimenyi yagize ati “Kuba ruhari nibyo.Urukundo rwacu rurimo rurashibuka ntabwo rumaze igihe kinini ariko nizeye ko Imana nibishaka ruzaba runini cyane.Twahuye binyuze ku mu cousin wanjye kuko bari inshuti nanjye ndamubona ndamwishimira,habaho ibiganiro biza kurangira dukundanye.Ubu hashize amezi 2 cyangwa 3.

Kimenyi yahakanye ibyavuzwe ko yatandukanye n’umukunzi we wa mbere bashwanye kubera ko yamusanganye na Muyango Claudine ndetse yavuze ko ibyabo byarangiye kera yatangiye ubuzima bushya.

Uyu munyezamu uhagaze neza mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko Muyango Claudine yihariye,yitonda yubaha Imana n’abantu ndetse akabakunda kandi ngo mu gihe bamaranye yabonye amukunda cyane.

Kimenyi yavuze ko yifuza ko Muyango yazamubera umufasha nabyemera anemeza ko ubusanzwe uyu mukobwa asanzwe ari umufana wa Rayon Sports.






Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019 niwe uri mu rukundo na Kimenyi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rafael Nadal n’umukunzi we baciye ibintu kubera amwe mu mafoto y’ubukwe bwabo...

Icyamamare mu mukino wa Tennis,Rafael Nadal,n’umukunzi we Maria Francisca...
21 October 2019 Yasuwe: 6390 2

Producer Jay P umaze imyaka myinshi akorera abahanzi indirimbo...

Umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi,Jean Paul...
20 October 2019 Yasuwe: 3006 0

Rafael Nadal n’umukunzi we bamaze imyaka 14 bakundana barakorera ubukwe...

Icyamamare mu mukino wa Tennis, Rafael Nadal,ukundwa na benshi kubera...
19 October 2019 Yasuwe: 2375 0

Perezida wa Rayon Sports yateye imitoma umufasha we ku isabukuru y’imyaka 15...

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yageneye ubutumwa bukomeye...
15 October 2019 Yasuwe: 8118 4

Myugariro Usengimana Faustin agiye kurushinga n’umukunzi we Danniella bamaze...

Myugariro usengimana Faustin wamenyekanye mu makipe akomeye hano mu Rwanda...
10 October 2019 Yasuwe: 7230 1

Umukobwa yaciye ibintu ku isi nyuma yo kwemera gushyingiranwa n’umusaza...

Umukobwa witwa Rachael Roberts w’imyaka 33, ukomoka ahitwa Anna Bay muri New...
8 October 2019 Yasuwe: 4570 5