skol
fortebet

Ku myaka 24 yitabye Imana nyuma y’ amasaha 24 akoze ubukwe

Yanditswe: Friday 10, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamaleziyakazi w’ imyaka 24 witwa Fatin Nursyahirah Yusuf yapfuye nyuma y’ amasaha 24 azezeranye kubana akaramata na Azzam. Ubukwe bwabaye ku wa Gatanu ushize umugore apfa ku wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Musaza wa nyakwigendera witwa Shukur Yusuf niwe wakwirakwiye amafoto y’ ubukwe bwa Fatin avuga ko mushiki we hari hashize umwaka abazwe inshuro ebyiri kubera kanseri ariko abaganga bagasanga kanseri yaramurenze.

Azzam w’ imyaka 24 wapfakaye nyuma y’ umunsi umwe arongoye yararize arahogora ku buryo iyo umuntu yamubwiraga amagambo yo kumukomeza yariraga kurushaho.

Azzam na Fatin bemeranyije kubana muri Kamena umwaka ushize imiryango yabo yemera kubashingira nubwo bari babizi ko Fatin arwaye indwara itazakira.

Shukur Yusuf w’ imyaka 30 yanditse kuri facebook ati Twari twanejejwe n’ uko Azzam n’ umuryango we bemeye ko umuntu urwaye ababera umukwe. Twari tuziko mushiki wanjye bwa nyuma abaye umunyamahirwe ariko ibibazo biracyamukurikira, ntabwo yigeze narimwe agambirira kugira uwo ahemukira”

Amafoto



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa