Manishimwe Djabel yasabye umukunzi we kuzamubera umugore [AMAFOTO]

Urukundo   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 November 2018 Yasuwe: 3514

Umukinnyi wa Rayon Sports,Manishimwe Djabel w’imyaka 22 yamaze kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Niyitunganye Kawthar amusaba kuzamubera umugore nyuma y’imyaka 2 bamaze bakundana.

Imbere y’inshuti n’abavandimwe,Manishimwe Djabel yasabye Niyitunganye Kawthar ko yamubera umugore cyane ko muri iyi myaka 2 bamaranye,yashimye uburere bwiza yahawe ndetse n’imico ye izira amakemwa.

Uyu muhango wabaye kuri uyu Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018 ndetse witabiriwe n’umutoza Robertinho wa Rayon Sports na bamwe mu bakinnyi bakinana na Djabel muri Rayon Sports barimo Kapiteni Manzi Thierry, Mugisha Francois bakunda kwita Master, Bimenyimana Bon Fils Caleb, Ndayisenga Kassim na Tumushime Ally Tidjan akaba na murumuna wa Djabel.

Ubwo Djabel yasabaga Niyitunganye ko yazamubera umugore,uyu nawe ntiyazuyaje kubimwemerera imbere y’abantu bose ndetse mu minsi iri imbere bazashyira hanze ibyerekeye ubukwe bwabo.



Amafoto:Rwanda Magazine

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble K.D

    Djabel amahirwe masa uri umuntu w,umugabo muzahirwe muri byose wowe n,umufasha wawe.Mazeuyu munsi umuduturire ibindi byishimo ku kibuga kandi tubari inyuma Imana ibane namwe

    November 2018

Inzindi nkuru

Rutamu Elie Joe wamamaye mu itangazamakuru yashyize hanze amwe mu mafoto...

Umunyamakuru Rutamu Elie Joe wamamaye cyane mu kogeza imipira yaba iyo mu...
12 July 2019 Yasuwe: 6237 0

Nkore iki? Natanye umugore abana nkurikira inkumi none nabuze inzira...

Nashatse umugore turabyarana nyuma nza kubenguka undi mukobwa mwirukaho...
11 July 2019 Yasuwe: 2948 3

Ange Kagame yatatse umugabo we bashyingiranywe akoresheje amagambo yo muri...

Umukobwa umwe rukumbi wa Nyakubahwa perezida Kagame,Ange Kagame, warushinze...
8 July 2019 Yasuwe: 7117 0

Umukobwa wa Perezida Kagame,Ange Kagame yakoze ubukwe bw’igitangaza...

Umukobwa wa Nyakubahwa perezida Kagame,Ange Kagame, yashyingiranywe...
6 July 2019 Yasuwe: 27936 8

Miss Shimwa Guelda yambitswe impeta n’umwe mu bayobozi bo muri FERWAFA...

Shimwa Guelda watowe nka Nyampinga w’umuco[Miss Heritage] mu irushanwa rya...
29 June 2019 Yasuwe: 6116 1

Bigirimana Issa yahaye ubutumwa bukomeye abibasiye umukunzi we kubera...

Rutahizamu Bigirimana Issa yatangaje ko atitaye ku bantu bafashe umwanya ku...
24 June 2019 Yasuwe: 11238 8