Rusheshangoga Michel yasabye anakwa umukunzi we Nakazungu Aimée [AMAFOTO]

Urukundo   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 July 2019 Yasuwe: 6160

Myugariro mushya wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi, Rusheshangoga Michel,yasabye anakwa umukunzi we Nakazungu Aimée bamaze igihe bakundana.

Kuri uyu Gatanu taliki ya 26 Nyakanga 2019,nibwo uyu mukinnyi umaze igihe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yaherekejwe n’inshuti n’abavandimwe,bajya gusaba Nakazungu Aimée baherukaga gusezerana imbere y’amategeko kuwa 23 Nyakanga 2019.

Uyu muhango wabaye saa 14:30’, ubera i Kanombe ahazwi nko kuri Queen Land Park.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 27 Nyakanga 2019 Rusheshangoga na Nakazungu barasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruherereye Kimironko, nyuma abatumiwe bazakirirwa mu busitani bw’ishuri rya Exella ’Exella School Garden.

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi n’abahanzi batandukanye ndetse Tom Close niwe wari Parrain wa Rusheshangoga.




Amafoto:ISIMBI.RW

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hitimana

    Bazabyare Hungu na Kobwa.Ngo bagiye "gusezerana imbere y’imana".Mu byukuri,Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni "imbere y’imana".Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.
    Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nkatwe twese.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Umuhanzi wa Gospel mu Rwanda yatawe muri yombi kubera guterera ivi mu isoko...

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mihigo...
7 August 2019 Yasuwe: 6111 2

Umunyamakuru Gicumbi n’umufasha we bagiye kurira ukwezi kwa buki I Dubai...

Umunyamakuru Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi ukundwa na benshi mu...
7 August 2019 Yasuwe: 5891 4

Rusheshangoga Michel yasabye anakwa umukunzi we Nakazungu Aimée...

Myugariro mushya wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi, Rusheshangoga...
27 July 2019 Yasuwe: 6160 1

Umunyamakuru w’imikino Benjamin uzwi nka Gicumbi yarahiriye kubana akaramata...

Umunyamakuru ukundwa na benshi mu kogeza imipira yo ku mugabane w’I Burayi...
19 July 2019 Yasuwe: 5901 1

Rutamu Elie Joe wamamaye mu itangazamakuru yashyize hanze amwe mu mafoto...

Umunyamakuru Rutamu Elie Joe wamamaye cyane mu kogeza imipira yaba iyo mu...
12 July 2019 Yasuwe: 8537 0

Nkore iki? Natanye umugore abana nkurikira inkumi none nabuze inzira...

Nashatse umugore turabyarana nyuma nza kubenguka undi mukobwa mwirukaho...
11 July 2019 Yasuwe: 3551 3