skol
fortebet

Rutahizamu Babuwa Samson yasezeranye imbere y’amategeko n’umunyarwandakazi bamaze umwaka bakundana [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu wa Sunrise FC ukomoka mu gihugu cya Nigeria,ku munsi w’ejo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutoni Maureen bamaze umwaka bakundana.

Sponsored Ad

Uyu munya Nigeria waje mu Rwanda gushaka ubuzima,yahagiriye amahirwe kuko yahahuriye n’uyu mukunzi we Mutoni Maureen barakundana,none birangiye biyemeje kurushinga.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019 mu Murenge wa Niboye mu Murenge wa Kicukiro, Umujyi wa Kigali mu gihe umuhango wo gusaba no gukwa bazawukora muri Nzeri.

Babuwa Samson ufite ubuhanga mu gutsinda ibitego, yageze muri Sunrise FC mu mwaka w’imikino wa 2016/2017,ntiyatinda kugaragaza ko ari rutahizamu ukomeye ndetse kugeza ubu arifuzwa n’amakipe menshi akomeye aho bivugwa ko mu mwaka utaha ashobora kuzakinira imwe mu makipe akomeye I Kigali.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko,Babuwa Samson abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yabwiye umugore we Mutoni utugambo turyohereye ati "Urakoze Mana kubw’iyi mpano nziza umpaye,mutako wanjye,Mutima wanjye,ndagukunda cyane cyane pee."








Ibitekerezo

  • Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa