Rutamu Elie Joe wakunzwe na benshi mu kogeza umupira yambitse impeta umukunzi we

Urukundo   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 April 2019 Yasuwe: 8878

Uwahoze ari umunyamakuru w’imikino by’umwihariko mu kogeza imipira,Rutamu Elie Joe yamaze gutera ivi, yambika impeta umukunzi we Nyinawabeza Rebecca uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rutamu wamamaye mu kogeza imipira kuri kuri Radio Rwanda,Radio Flash,Radio 1 na Isango Star,yamaze kwambika uyu mukunzi we uba muri US,impeta amusaba ko yamubera umugore.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2019 nibwo Rutamu yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto yeari kumwe n’uyu mukunzi we atangaza bwa mbere ko yamwihebeye kuva ku munsi wa mbere babonanye.

I yi fotoRutamu yayiherekeje n’amagambo agira ati “Nakweguriye umutima wanjye wose kuva ku munsi wa mbere twahuye. Ndagukunda.”

Iyi foto yagaragaje aba bombi bicaye muri restaurant bigaragara ko Rutamu yari amaze kumwambika impeta.

Rutamu yasezeye mu itangazamakuru nyuma y’igikombe cy’isi 2018, ahita yerekeza muri Amerika aho byavuzwe ko yagiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira abakinnyi amakipe.

Umukunzi wa Rutamu,Nyinawabeza Rebecca yiga ibyerekeye ubuvuzi muri Kaminuza ya Michigan State Universtiy iri mu Mujyi wa Lansing. Ubu ari gusoza Doctorate mu buvuzi muri iyi kaminuza.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwami wa Thailand yagize umwamikazi umukobwa wamurindaga [AMAFOTO]

Umwami wa Thailand, Maha Vajiralongkorn w’imyaka 66 yatunguye benshi ubwo...
2 May 2019 Yasuwe: 8420 1

Kimenyi Yves yasohokanye n’umukunzi we Didy d’or kuri pasika batera umugongo...

Umunyezamu wa APR FC, Kimenyi Yves yasohokanye n’umukunzi we Diane Keza...
22 April 2019 Yasuwe: 7992 3

Umunyamakuru w’imikino uzwi nka Gicumbi yatangaje igihe azashingira urugo...

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe cyane mu kogeza imipira yok u mugabane w’I...
21 April 2019 Yasuwe: 5237 0

Rutamu Elie Joe wakunzwe na benshi mu kogeza umupira yambitse impeta...

Uwahoze ari umunyamakuru w’imikino by’umwihariko mu kogeza imipira,Rutamu...
21 April 2019 Yasuwe: 8878 0

Mike Karangwa n’umukunzi we Isimbi basezeranye Imbere y’Imana...

Uwahoze ari umunyamakuru mu biganiro by’imyidagaduro Mike Karangwa...
23 February 2019 Yasuwe: 6165 1

Wabigenza ute mu gihe umukobwa mwaryamanaga ashaka ko mwakomeza kuryamana...

Uko iterambere riza n’imico ikivanga bisigaye bibaho cyane ko mbere yo...
13 February 2019 Yasuwe: 6854 1