Twari hafi kubana asiga anteye ibibazo none yangarukiye- MBIGENZE NTE?

Urukundo   Yanditswe na: 1 March 2018 Yasuwe: 2303

Umukunzi wa UMURYANGO yatwandikiye yifuza ko abasomyi b’ iki Kinyamakuru mwamugira inama.

Dore uko ikibazo cye giteye.

Yagize

“Nakundanye n’ umusore iwacu bose babizi mbona dukundana cyane aza kunyambika impeta ndishima cyane dutangira gupanga kuzabana, ariko hakaba hari umukobwa twiganaga wamukundaga cyane nanjye nkabibona ariko simbyiteho! nyuma aza kuntera inda ndabimubwira arishima. Yaje gukunda wamukobwa twiganaga kuko yari nuwo mubakire ngirango ni ibintu bisanzwe natunguwe nuko yanyihakanye akihakana n’umwana ntwite akambwira ngo zamurere nkutagira se!! narihanganye ndayibyara, aza kubana na wamukobwa nyuma aza kunsaba imbabazi ngo arashaka kwaka divorce akaza tukibanira none byancanze. Mubabarire? Ubwo se uko yampemukiye ntiyakongera akabinkora? Ndabasabye mumfashe kuko byanyobeye. Murakoze

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Mwiriwe, mubyukuri burya ijambo risohotse mu muntu rishushanya uko ateye. uwo mugabo nikigwari rwose, ashobora kubagarutse kubera gushaka guhima uwo babanaga. uko mbyumva jye ndumva arumugabo uhunga inshingano. akunda ubuzima bworoshye. niba uzihanganira ibizakurikira musange ariko bizakugora.

    1 month ago
  • chat_bubble sifa

    Ncuti yanjye uwo mureke afite guhuzagurika nawe ubwe ntaramenya gufata ibyemezo by’abantu baba Gabo mureke uzabona undi.

    1 month ago
  • chat_bubble kaka

    Uwo mugabo ntagukunda mureke unamwikuremo ushake ubuzima uzabona undi.

    1 month ago
  • chat_bubble Emmanuel

    Nshuti mushiki wacu mbirebye ikibi ndavuga icyaha nicyo cyamuteye kugukorera ibyo kandi Niko ashaka kugira uwo yakurutishije bisobanura ko atarakira ingoyi zacyo ,wowe kizwa umureke Imana izakwibuka.Murakoze

    1 month ago
  • chat_bubble job quivis

    ntiwibeshye, ni ubwo abakobwa bahemukira abasore batabarika, uwo musore nawe yagukoreye icyaha kitababarirwa, humura uzabona ugukunda

    1 month ago
  • chat_bubble

    ntagukunda iyo agukunda niwowe aba yarahisemo muveho uzabona uwundi wowe icyo usabwa nukwitonda .

    1 month ago
  • chat_bubble mike

    Mwihorere kabisa ntaho yaguhishe ubwo yakwangaga bwambe.icyatumye aguta kigatuma atanuwo basezeranye kuki nawe atakongera kuguta .ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka

    1 month ago
  • chat_bubble Chris

    ubwo afite ikibazo cyanatumye atana nuwo mureke rwose umugabo uzamubona atazongera kugutera ibibazo kandi wari wamukize mureke .

    1 month ago

Inzindi nkuru

Twari hafi kubana asiga anteye ibibazo none yangarukiye- MBIGENZE...

Umukunzi wa UMURYANGO yatwandikiye yifuza ko abasomyi b’ iki Kinyamakuru...
1 March 2018 Yasuwe: 2303 8

Umusore yashenguwe n’urupfu rw’umukunzi barushingiye mu bitaro agapfa mu...

Umusore witwa David ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umukunzi we Heather...
31 December 2017 Yasuwe: 1160 0

Umunyeshuri yashinje umuhungu wa Mugabe kumutera inda akamwigarama

Umunyeshuri wo muri kaminuza mu gihugu cya Afurika y’Epfo ari mu gahinda...
31 December 2017 Yasuwe: 926 1

Kigali: Agahinda k’umukobwa ugiye gukora ubukwe, yazitiwe n’isezerano...

Umunyarwanda wavuye mu Rwanda asabye umukobwa akamara imyaka itanu I...
26 November 2017 Yasuwe: 28628 26

Kenya: Umupolisi yarashe amasasu abiri mu gituza umukunzi we...

Umupolisi mukuru (Officer) muri Kenya, yishe arashe umukunzi we wanze...
17 September 2017 Yasuwe: 3869 0