skol
fortebet

Umufana wa Tottenham watereye ivi muri stade nshya iyi kipe iri kubaka yaciye ibintu mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umufana wa Tottenham witwa Mike Solerno n’umukunzi we Jessica batigishije imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru bitandukanye kubera ukuntu uyu musore yatereye ivi muri stade nshya ikipe ya Tottenham iri kubaka bambaye imipira y’iyi kipe bakunda.

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi ba ruhago bari guhererekanya amafoto y’aba bombi bari muri iyi stade,umusore yateye ivi aho yatangaje ko yananiwe kurindira igihe izafungurirwa ku mugaragaro cyane ko byari biteganyijwe ko ifungurwa habaye umukino wa Tottenham na Liverpool bigahinduka.

Mike yari yarapanze kuzatera ivi ku mukino wagombaga gufungurirwaho iyi stade wabaye muri Weekend ishize ubwo Liverpool yatsindaga Tottenham ibitego 2-1 I Wembley,byatumye ahindura gahunda aterera ivi muri iyi stade itaruzura.

Mike wanze gutegereza yahisemo kurara abivuze niko kwambika impeta y’urudashira uyu mukunzi we Jessica ahita atanga Tottenham gukinira umukino kuri iyi stade y’akataraboneka igiye gufungurwa mu minsi iri imbere.

Urubuga rwa Twitter rwa Tottenham narwo rwasyize hanze aya mafoto y’abafana babo aho ndetse bakiriwe na kabuhariwe Ledley King wakiniye Tottenham akanayibera kapiteni.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa