skol
fortebet

Umugabo yicishijwe umupanga azira kwishyingira ku ngufu umukobwa wo mu baherwe

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’umuhindi witwa Pranay Kumar w’imyaka 24, yishwe n’abagizi ba nabi ari kumwe n’umugore we utwite Amrutha Varshini w’imyaka 23 yashatse ku ngufu nyuma y’aho iwabo bamumwimye kubera ko akomoka mu muryango w’abakene.

Sponsored Ad

Pranay Kumar ukomoka mu muryango wa gikiristo wa Dalit bakunze kwiyita abadakorwaho yakundanye n’uyu Amrutha wo mu muryango witwa Vaishya w’abahinzi n’abacuruzi bakomeye,iyi miryango ntiyemera ko bashyingiranwa, babikora ku ngufu none uyu mugabo yishwe n’abagizi ba nabi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Nyuma yo guhangana n’imiryango yanze ko bashyingiranwa,Pranay na Amrutha bashyingiranywe muri Mutarama uyu mwaka ku ngufu,imiryango yose ibika inzika none uw’umukobwa wivuganye uyu mugabo nkuko uyu mugore Amrutha yabibwiye polisi.

Umwicanyi wari witwaje umupanga yateze Pranay Kumar avanye uyu mugore we Amrutha ku bitaro kuko yari atwite aramutema bimuviramo urupfu.

Umugabo utarabashije kumenyekana yafashwe amashusho na camera zo ku mihanda, CCTV afashe umupanga niko kugenda atema uyu mugabo mu mu ijosi uyu mugore we areba.

Uyu mugore yagerageje gutabara umugabo we ariko uyu mwicanyi amurusha imbaraga ahita yongera gutema Pranay bwa kabiri ata umupanga ariruka mu gihe Amrutha we yahise yirukankira kwa muganga guhamagara ubufasha.

Polisi yatangiye iperereza ryimbitse nyuma yo kumenya ko ubu bwicanyi bwatewe n’uko uyu mugabo yashatse uyu mukobwa bakomoka mu miryango itandukanye ku bukungu.

Nubwo uyu mugabo yishwe azira akarengane,umuryango we wari waramaze kwikuramo ibi bitekerezo bya kinyamaswa byo kwanga umukazana wabo ndetse bari baramwakiriye mu rugo rwabo.

Nkuko Amrutha yabitangaje,umuryango we wasembuwe n’amashusho y’ubukwe bwabo umugabo we Pranay aherutse gushyira hanze,bahitamo kumwica, byatumye asaba polisi gukurikirana ababyeyi be bamugize umupfakazi.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku ngufu ndetse biba ngombwa ko bitabaza polisi ngo ibacungire umutekano,none birangiye uyu mugabo apfuye atabonye umwana we umugore we yari atwite.



Pranay na Amruthi bishyingiye ku ngufu none iwabo w’umugore bishe umugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa