Umukobwa yatunguye benshi kubera ikintu gikomeye yasabye umukunzi we wifuza ko bakora ubukwe

Urukundo   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 May 2018 Yasuwe: 7562

Umukobwa wo mu Bushinwa wakuze atarabona inyanja,yabwiye umukunzi we ko azemera ko bashyingiranwa naramuka amukuruye mu kigare (ishereti) akamugeza ku nyanja iri ku birometero ibihumbi 2 uvuye aho batuye, none amaze iminsi 41 agenda amukurura kugira ngo abashe kubigeraho.

Uyu musore witwa Wang amaze iminsi azenguruka ubushinwa akurura mu kigare uyu mukunzi we,kugira ngo arebe ko yageza ku nyanja uyu mukobwa yakunze ndetse yifuza ko bazarushingana.

Uyu mukobwa utavuzwe amazina n’ikinyamakuru Today online dukesha iyi nkuru,yarahiye ko atazigera ashakana n’uyu musore kugeza igihe azamufasha kugera ku Nyanja ,iherereye ahitwa Weihai, mu burasirazuba bw’intara ya Shandong.

Aba bombi bamaze kugenda ukwezi n’iminsi 11 aho uyu musore asabwa gukora ibirometero bigera ku bihumbi 2 akuruye uyu mukobwa muri iki kigare kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze.

Ku wa 11 Gicurasi uyu mwaka, nibwo aba bombi bageze mu mujyi wa Zhengzhou uri muri kimwe cya kabiri cy’urugendo bagomba gukora ,n’ukuvuga ko uyu musore asabwa kongera gukurura iki kigare kirimo uyu mukobwa iminsi 41 kugira ngo abashe kumutsindira.

Wang yabwiye abanyamakuru ko yasezeranyije uyu mukobwa ko azamukurura muri iki kigare (ishereti) akamugeza ku nyanja ndetse ari kubikora kugira ngo asohoze iri sezerano.

Wang warahiye ku ntego ye, yavuze ko iyo ananiwe,umukobwa akurura ishereti bakagenda baganira ndetse uru rugendo bakoze rwabafashije kumenya hirya no hino mu Buhinwa.

Aba bombi batuye mu ntara ya Gansu iherereye mu misozi miremire y’iburengerazuba bw’Ubushinwa,hafi y’ubutayu bwa Gobi.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo ushaka inka aryama nkayo,niyo mpamvu benshi batangariye urukundo rw’uyu musore.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble HITAYEZU

    NTAKINDI KIBITERA. N’UKUBERA UBUKE BW’IGITSINA GORE MU BUSHINWA. UMUGORE AHENZE KURENZA IBINDI BINTU BYOSE. UMUSORE YIFUZA N’UWO BAGANIRA NIYO ATAMUTERETA AKAMUBURA. REBA RERO INGARUKA YO GUKURAMO INDA IRACYAKURIKIRANA UBUSHINWA. NIBIHANA IMANA IZABABABARIRA IBYAHA BAKOZE BYO GUKURAMO INDA Z’ABANA BA BAKOBWA.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Uburanga bw’abagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Liverpool na PSG ziracakirana...

Mu gihe habura amasaha ngo UEFA Champions League 2018/2019 itangire ku...
18 September 2018 Yasuwe: 1949 0

Umufana wa Tottenham watereye ivi muri stade nshya iyi kipe iri kubaka...

Umufana wa Tottenham witwa Mike Solerno n’umukunzi we Jessica batigishije...
18 September 2018 Yasuwe: 2188 0

Umugabo yicishijwe umupanga azira kwishyingira ku ngufu umukobwa wo mu...

Umugabo w’umuhindi witwa Pranay Kumar w’imyaka 24, yishwe n’abagizi ba nabi...
17 September 2018 Yasuwe: 2923 0

Umugabo n’umugore bamaze imyaka 10 bashyingiranwe bavuze ko basezeranye...

John Lenor na Claudia Maillern’umugabo n’umugore bashyingiranywe byemewe...
2 September 2018 Yasuwe: 1616 0

Amafoto y’abageni ku munsi w’ubukwe bwabo yaciye ibintu hirya no hino ku isi...

Bimwe mu byitabwaho mu bukwe n’abageni n’aho kwifotoreza aho benshi mu bageni...
28 August 2018 Yasuwe: 3641 0

Hamisa Mobetto yahaye ubutumwa bukomeye Diamond Platnumz

Umunyamideli Hamisa Mobetto uri mu bazwi cyane muri Tanzania kubera...
26 August 2018 Yasuwe: 5157 0