Umunyamakuru w’imikino Nsengiyumva Sidick yarushinze [AMAFOTO]

Urukundo   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 December 2018 Yasuwe: 5414

Umunyamakuru Nsengiyumva Gakwavu Sidick, uri mu bakunzwe cyane mu biganiro bitandukanye by’imikino kuri Radio/TV10 yarushinze kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Ukuboza 2018 n’umukunzi we witwa Uwera Diane bamaranye umwaka urenga mu munyenga w’urukundo.

Sidick ukundwa na benshi kubera ukuntu yitanze mu kuzamura umukino wa Basketball mu Rwanda,yafashwe umwanzuro ukomeye wo gusoza uyu mwaka ari kumwe n’umukunzi we nyuma yo gutanga inkwano mu muryango wa Uwera Diane mu birori byabereye i Rwamagana ku itariki ya 15 Ukuboza 2018.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye i Kigali wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ukuboza 2018 ,aho itsinda ry’abanyamakuru batandukanye bari babukereye baje kumushyigikira.

Sidick mu kiganiro aheruka kugirana na Inyarwanda yavuze ko bamaze umwaka bakundana n’uyu mukobwa yahisemo. Abajijwe icyo yamukundiye yasubije agira ati “Aratuje bitewe n’uko ateye, ubona yicisha bugufi. Ni cyo kintu cya mbere cyankuruye cyane kuri we mbona azavamo umugore mwiza.”



Amafoto:Isimbi.rw

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Myugariro Irambona Eric yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore...

Myugariro Irambona umaze imyaka myinshi mu ikipe ya Rayon Sports yateye ivi...
31 December 2018 Yasuwe: 5108 0

Ange Kagame yateye imitoma umugabo we uherutse kumusaba no kumukwa...

Mu magambo asize umunyu,Ange Kagame umwana w’imfura wa nyakubahwa perezida...
30 December 2018 Yasuwe: 9623 0

Neymar yabonye umukunzi mushya ufite uburanga budasanzwe [AMAFOTO]

Rutahizamu wa PSG yabonye umukunzi mushya wo gusimbura Bruna Marquezine...
27 December 2018 Yasuwe: 5010 0

Umunyamakuru w’imikino Nsengiyumva Sidick yarushinze [AMAFOTO]

Umunyamakuru Nsengiyumva Gakwavu Sidick, uri mu bakunzwe cyane mu biganiro...
22 December 2018 Yasuwe: 5414 0

Yamenye ko Fiancé we amutendeka habura amasaha make ngo bage...

Umukobwa wo mu Bwongereza witwa Casey yatanze ubuhamya avuga uko ubwo yari...
10 December 2018 Yasuwe: 3353 0

Amayeri Barack Obama yakoresheje umunsi atera ivi yamenyekanye

Hari tariki 3 Ukwakira 1992, ubwo Michelle Obama yavugaga ngo ‘Yego’ gusa...
9 December 2018 Yasuwe: 4802 0