skol
fortebet

Umunyamideli w’uburanga yatangaje umutoma yabwiwe na Cristiano Ronaldo ukamusaza [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli w’umutaliyani witwa Manuela Ferrera,yaciye ibintu mu binyamakuru ubwo yavugaga ko kabuhariwe Cristiano Ronaldo yamwegereye akamubwira utugambo tw’urukundo ko ari mwiza.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli ukunze gusohoka mu binyamakuru yambaye ubusa,yabwiye ikinyamakuru cyitwa Diva e Donna ko uyu rutahizamu wa Juventus ukunzwe kurusha abandi bakinnyi bose ku mbuga nkoranyambaga.

Ronaldo asanzwe akundana na Georgina Rodriguez

Yagize ati “Yarambwiye ngo ndi mwiza cyane.Byaranshimishije cyane kubibwirwa n’icyamamare nka Cristiano gikunzwe n’abakobwa benshi.Niwe ndeberaho umusore ufite uburanga.”

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bavugwaho gushurashura mu banyamideli ndetse n’abakobwa batandukanye dore ko hari abakobwa benshi bagenda bavuga ko baryamanye nawe.

Ronaldo ufite abana bane,asanzwe akundana n’umunyamideli witwa Georgina Rodriguez baherutse kubyarana umwana w’umukobwa witwa Alana Martina.








uyu munyamideli yavuze ko Cristiano yamubwiye ko ari ihoho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa