skol
fortebet

Umusore yashenguwe n’urupfu rw’umukunzi barushingiye mu bitaro agapfa mu masaha macye

Yanditswe: Sunday 31, Dec 2017

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa David ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umukunzi we Heather Mosher nyuma y’amasaha 18 bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’imiryango yombi.
Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu bitaro kuko uyu mukobwa yari amaze hafi umwaka urenga amenye ko afite kanseri y’iberi.Umukobwa yambaye ikanzu y’abageni aryamye ku gitanga cyo kwa muganga n’umuhungu yambaye ikoti n’ipantalo by’umukara bisa n’ishati y’umweru yamusanze mu bitaro amwambika impeta y’urudashira. Uyu mukobwa witwa Heather (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa David ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umukunzi we Heather Mosher nyuma y’amasaha 18 bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’imiryango yombi.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu bitaro kuko uyu mukobwa yari amaze hafi umwaka urenga amenye ko afite kanseri y’iberi.Umukobwa yambaye ikanzu y’abageni aryamye ku gitanga cyo kwa muganga n’umuhungu yambaye ikoti n’ipantalo by’umukara bisa n’ishati y’umweru yamusanze mu bitaro amwambika impeta y’urudashira.

Uyu mukobwa witwa Heather Mosher yakundanye n’uyu musore igihe kinini baniyemeza kubibwira imiryango yabo irabimenya.Uko iminsi yicumaga n’uko umubano wabo warushagaho gukomera gusa baza guhura n’imbogamizi imwe uyu mukobwa amenya ko yafashwe na kanseri y’ibere hari muri 2016.

Kuva ubwo yajyanwe mu bitaro bya St.Francis Hospital aho yari agiye kumara imyaka ibiri avugwa kanseri y’ibere kugeza ubwo yitaba Imana mu ijoro ryo kuwa 23 Ugushyingo 2017 amaze kurushinga n’umusore bakundanaga.

Dail Mail yanditse ko ubukwe bwabo bwabereye muri ibi bitaro bya St.Francis Hospital umukobwa yavurigwagamo, bwitabiriwe n’inshuti n’imiryango yabo bari baziko bazarushinga kuwa 30 Ukuboza 2017 ariko biza guhinduka.

Iki kinyamakuru kivuga ko ubusanzwe ubukwe bwa David n’umukunzi we Heather bwagombaga kuba kuwa 30 Ukuboza 2017 gusa biza guhinduka bitewe n’uko uyu mukobwa yakomeje kuremba akemeranya n’umusore ko bwigizwa imbere.

Banzuye ko ubukwe buba tariki ya 23 Ukuboza 2017 ari nabwo uyu mukobwa yambikwaga ikanzu y’ubukwe ari nako afashwa n’imishani guhumeka.Nyuma yo gusezerana uyu mukobwa yahise yitaba Imana nyuma y’amasaha 18 gusa.

Ni inkuru yababaje benshi mu bari bitabiriye ubwo bukwe ndetse n’abandi bari basanzwe babazi.Amagambo ya nyuma uyu mukobwa yavuze ni ayo yavuze ubwo yemeraga ko abaye umufasha wa David.

N’agahinda kenshi,David yatangaje ko yashenguwe bikomeye n’urupfu rw’umukunzi we bamenyanye muri Gicurasi 2015.Yavuze ko yahuriye n’umukunzi we ku bwogero amwiyumvamo batangira gukundana uko.

Yavuze ko urukundo yakundaga uyu mukobwa ari rwo rwatumye yegeza imbere itariki y’ubukwe kugirango amwereke y’uko amukunda n’ubwo yari azi neza ko kubaho kwe ari ah’Imana kuko kanseri yari yageze ku bwonko bw’uyu mukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa