skol
fortebet

Umusore yashimwe na benshi kubera ukuntu yitangiye umukunzi we bikamuviramo gucika ukuguru

Yanditswe: Wednesday 14, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Ed Bowen w’imyaka 33 ukomoka ahitwa Bristol mu Bwongereza, yashimwe na benshi kubera ubutwari yagize bwo gutabara umukunzi we wari ugiye kugongwa n’imodoka akamwitangira, bikamuviramo gucika ukuguru.

Sponsored Ad

Ubwo uyu musore yari kumwe n’umukunzi we Nicola Boraston mu nzira,imodoka yari yacitse feri yaje ibasanga,uyu musore ahita asunika umukunzi we hirya,aba ariwe igonga ajyanwa igitaraganya kwa muganga bimuviramo gucibwa ukuguru.

Ibi bintu bisanzwe biba mu ma filimi byarabaye ndetse bituma abantu bose bamenye akaga uyu mugabo yahuye nako bamukorera urubuga rwo kumusabira inkunga yo kwishyura ibitaro.

Iyi mpanuka yabaye mu byumweru 3 bishize yakoze benshi ku mutima ndetse baba hafi y’umuryango w’uyu musore,watakaje amafaranga menshi umuvuza dore ko yari hafi yo gupfa nyuma yo kugongwa n’iyi modoka.

Nyuma yo kugongwa n’iyi modoka,uyu musore yamaze amasaha 11 abagwa ndetse amara ibyumweru bibiri yitabwaho bikomeye n’abaganga batashoboye gukiza ukuguru kwe kuko baguciriye hejuru y’ivi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa