skol
fortebet

Umusore yateye ivi abengwa n’ umukunzi we yatabariye ubuzima akamuha impyiko

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore watanze impyiko ye akayiha umugore akunda kugira ngo atabare ubuzima bw’ umukunzi bwari mu kaga ari mu gahinda nyuma y’ uko yasabye uyu mugore kumubera umufasha akavuga OYA.

Sponsored Ad

Simon Louis yahaye impyiko Mary Emmanuella nyuma y’ uko uyu mugore yari amaranye ikibazo imyaka 20. Uyu mugore wari waremeye gukundana na Simon yumumirije yaramusubije ngo ‘oya tuzabana nk’ inshuti zisanzwe ibyo kukubera umugore reka tubireke’

Simoni w’ imyaka 49 y’ amavuko nyuma yo kubengwa yabwiye itangazamakuru ati “Namuhaye umutima wanjye, muha impyiko yanjye ariko kuko mukunda ntabwo nzigera nicuza kuba naramuhaye impano y’ ubuzima”

Mariya w’ imyaka 41 y’ amavuko yavuze ko nubwo yanze kuba umugore wa Simoni ari inshuti nziza kuri we kandi ariko bizaguma.

Yagize ati Ni inshuti yanjye cyane kandi azahora ariyo. Urukundo ruri hagati yacu ni urw’ ukuri azakomeza kunyitaho kugeza apfuye”

Mariya na Simoni bahuriye mu kabyiniro ko mu mujyi wa Londres mu Bwongereza hari mu 1998, Mariya yari afite imyaka 20 naho simony afite 28.

Uyu mugore w’ umukarani afite umwana w’ umuhungu witwa Dwayne, igihe kimwe Dwayne yasanze nyina yaguye hasi amujyana kwa muganga icyo gihe hari muri 2014 Mariya afite imyaka 37.


Simoni yerekana aho yabazwe akurwamo impyiko

Uyu mugore yamaze iminsi 15 muri koma, aho azansamukiye amara amezi abaganga batabona indwara arwanya nyuma baza gusanga impyiko yaramurenze, yari akeneye umuntu ufite ubwoko bw’ amaraso bwa B na rezisi negatif budakunze kubona kandi yagombaga kuyibona byihutirwa kuko ubuzima bwe bwari mu marembera.

Uyu musore yasuraga kenshi uyu mukunzi we ariko atazi icyo yamufasha, muri 2015 nibwo uyu musore yafashe icyemezo cyo gukoresha ibizami ngo arebe ko yaba yujuje ibisabwa ngo atange impyiko asanga arabyujuje. Bombi barabagwa umusore akurwamo impyiko imwe ihabwa umugore akunda.

Bamaze gukira nibwo bombi basohokanye bajyana mu karuhuko muri Espagne arinabwo uyu musore yateye ivi asaba uyu mugore ko kuzamubera umufasha undi kuko atari yarigeze abitekereza nambere ko uyu musore yazamusaba kumubera umugore biramutungura.

Uyu mugore yasabye umwanya ngo agende abitekerezeho nyuma amubwira ko yasanze bitakunda ntiyanamubwira impamvu.

Ibitekerezo

  • Mbega guhemuka,nkakwitangira ukabyimA agaciro?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa