skol
fortebet

Umuzungu yashimishije benshi ubwo yakoraga ubukwe n’umunya Zimbabwe uherutse gucibwa ukuboko n’ingona [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 08, May 2018

Sponsored Ad

skol

Nubwo muri iyi minsi urukundo rwakonje kuri bamwe,hari abantu bagenda berekana ibimenyetso ko hari aho rukiriho,nka Jamie Fox wemeye kwambika impeta y’urudashira umukunzi we Zanele Ndlovu uherutse gucibwa ukuboko n’ingona ubwo yari mu bwato.

Sponsored Ad

Zanele Ndlovu w’imyaka 25 n’umunya Zimbabwekazi wari umukinnyi wa Tennis uherutse gucibwa ukuboko n’ingona ubwo yabateraga we n’uyu mukunzi we bari mu mazi y’uruzi rwa Zambezi, ikamuca ukuboko habura iminsi mike ngo bakore ubukwe.

Uyu mukobwa yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya gusa uyu mukunzi we Fox ukomoka mu Bwongereza ntiyigeze amutererana kuko yakomeje gutegura ubukwe bwabo atitaye ko umukunzi we yamugajwe n’iki gikoko.

Ndlovu yaciwe ukuboko n’iki gikoko ubwo uyu mukunzi we yageragezaga kumutabara,byatumye ava amaraso menshi ndetse benshi bagira ubwoba ko ashobora gupfa gusa birangira akize neza ndetse yereka abagize umuryango we ibirori.

Aba bombi batewe n’iyi ngona bagiye gusura isumo rya Victoria Falls mu rwego rwo kwitegura ubukwe bwabo nk’abakundana.

Umunsi w’ubukwe warageze uyu mugabo nabo batumiye bajya kureba umugeni we ndetse bakorera ubukwe mu bitaro aho byabaye ngombwa ko basezeranira muri shapeli y’ibi bitaro.

Abagize umuryango w’uyu mukobwa,inshuti za hafi ndetse n’abanya Zimbabwe batandukanye bazi Ndlovu cyane ko yari azwi muri Tennis,bishimiye ubutwari bw’umugabo we Fox utaciwe integer n’ubumuga akemera gushaka n’uyu mukunzi we.

Umwe mu nshuti za hafiz abo yagize ati “Ibyiyumvo byabo ndetse n’urukundo rwabo biri mu bintu bikomeye cyane nabonye.

Ababyeyi b’uyu mukobwa bavuze ko nubwo iyi ngona yamuciye ukuboko, umukunzi we yamweretse urukundo nyakuri mu bihe bikomeye yarimo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa