skol
fortebet

Umwami wa Thailand yagize umwamikazi umukobwa wamurindaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 02, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umwami wa Thailand, Maha Vajiralongkorn w’imyaka 66 yatunguye benshi ubwo yakoraga ubukwe n’umwe mu bakobwa bari bashinzwe kumurindira umutekano witwa Suthida Vajiralongkorn Na Ayudhya,ahita ategekwa ko yitwa umwamikazi.

Sponsored Ad

Uyu mwami watangiye ibirori kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,yarebye mu bakobwa bo mu gihugu cyose abona nta mukobwa urusha ubwiza uyu murinzi we niko kumugira umwamikazi ndetse amusukaho amavuta yera.

Umwami Maha Vajiralongkorn,yagizwe umwami wa Thai nyuma y’aho se atanze muri 2016.

Uyu mwami ashatse uyu mukobwa wari usanzwe ari umurinzi we nyuma yo gutandukana n’abagore batatu ndetse bose bamubyariye abana barindwi.

Umwamikazi Suthida amaze imyaka myinshi akorana n’uyu mwami gusa nta muntu n’umwe wari uziko bakundana ariyo mpamvu batunguwe ubwo itangazo ryashyirwaga hanze ko ariwe wabaye umwamikazi.

Ku munsi w’ejo nibwo kuri Thai TV haciye ubukwe bw’uyu mwami Maha Vajiralongkorn n’umwamikazi bwari bwitabiriwe na benshi mu banyacyubahiro b’I Bwami.




Ibitekerezo

  • Ubwo yari yaramaze "kumva" ko ariwe ukwiriye ikamba nyine, hhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa