skol
fortebet

Amerika yashinje isiraheli amakosa akomeye ikoresheje intwaro yayihaye

Yanditswe: Saturday 11, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amerika ivuga ko Israel ishobora kuba hamwe na hamwe yarakoresheje intwaro yahawe n’Amerika ikarenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu mu ntambara muri Gaza.

Sponsored Ad

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ivuga ko "bishyize mu gaciro gufata" ko intwaro zatanzwe n’Amerika zakoreshejwe mu buryo "budahuye" n’inshingano za Israel.

Ariko iyi minisiteri yongeyeho ko leta y’Amerika idafite "amakuru yuzuye" muri iri suzuma ryayo.

Ku wa gatanu iyo raporo yagejejwe ku nteko ishingamategeko y’Amerika nyuma yo gutinda.

Iryo suzuma ryakozwe ku busabe bw’ibiro bya perezida w’Amerika (White House) ryarebye ku kuntu Israel, n’ibindi bihugu bitandatu biri mu ntambara, yakoresheje intwaro yahawe n’Amerika kuva intambara yatangira mu mwaka ushize.

Nubwo iyo raporo icyaha (gucyaha, kwihaniza) mu buryo buboneka Israel kuri bimwe mu bikorwa byayo muri Gaza, yirinze kwanzura ko ibikorwa by’ingabo za Israel (IDF) byarenze ku mategeko mpuzamahanga muri Gaza.

Iyo raporo ivuga ko byabaye ngombwa ko Israel ihangana n’"ingorane idasanzwe ya gisirikare" mu kurwana na Hamas muri Gaza.

Yanongeyeho ko ibyo Israel yizeje Amerika ku gukoresha mu buryo bukurikije amategeko intwaro yahawe n’Amerika "byizewe", ko ku bw’ibyo rero Amerika izakomeza kuyoherereza intwaro.

Iyo nyandiko yanavuze ko kubera ko Hamas "ikoresha ibikorwa-remezo bya gisivile ku mpamvu za gisirikare ndetse igakoresha abantu nk’uburyo bwo kwikingira", akenshi "biragoye kumenya uko ibintu bimeze ku rubuga mu gace kaberamo intambara" ku bijyanye n’abo kurasaho mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ariko iyo raporo ivuga ko kubera ko Israel ikoresha cyane intwaro zakozwe n’Amerika, birashoboka ko zakoreshejwe "mu buryo budahuye n’inshingano zayo mu mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu cyangwa [budahuye] n’imigirire myiza izwi yo kugabanya kugirira nabi abasivile".

Iyo raporo ivuga ko Umuryango w’Abibumbye (ONU) n’imiryango y’ubutabazi byavuze ko ibikorwa bya Israel byo kugabanya kugirira nabi abaturage b’abasivile "ntibihoraho, nta musaruro bitanga kandi ntibihagije".

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yasanze, mu mezi ya mbere y’iyi ntambara, Israel itarakoranye mu buryo bwuzuye n’ibikorwa by’Amerika byo "kongera cyane bishoboka" imfashanyo y’ubutabazi igera muri Gaza. Ariko Amerika yavuze ko ibi byahindutse.

Iyo raporo igira iti: "Kuri ubu ntidufata ko leta ya Israel irimo kubuza cyangwa ngo igabanye ubwikorezi cyangwa itangwa ry’imfashanyo y’Amerika y’ubutabazi."

David Satterfield, umwe mu bakoze iyo raporo, wahoze ari ambasaderi w’Amerika muri Turukiya, yabwiye BBC ko iyo raporo ari yo ya mbere y’ubu bwoko ikozwe kandi ko Amerika izakomeza "gusuzuma" ibikorwa bya Israel.

Iyo raporo amaherezo yatangajwe, nyuma y’iminsi Perezida w’Amerika Joe Biden akangishije ku mugaragaro gufatira (kugumana) ibisasu bimwe n’ibisasu by’imbunda za rutura ntibihabwe Israel, mu gihe yagaba igitero mu mujyi wa Rafah, indiri ya nyuma ya Hamas muri Gaza, unuzuyemo Abanye-Palestine barenga miliyoni imwe.

Mbere gato y’itangazwa ry’iyo raporo, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yapfobeje uko kuburira kwa Perezida Biden kwo kuvuga ko icyo gitero muri Rafah cyarenga "umurongo utukura". Netanyahu yasezeranyije ko Israel yasigara yizizira (ikora yonyine) bibaye ngombwa.

Kuva ku wa mbere, ONU ivuga ko abantu barenga 80,000 bahunze bava i Rafah, mu gihe amakuru avuga ko ibifaru bya Israel byirunze hafi y’uduce turimo inyubako, ndetse ko hari no kumishwa ibisasu mu buryo buhoraho.

Mu ntangiriro y’igikorwa cyayo, Israel yigaruriye ndetse ifunga inzira yo kwambukiramo ya Rafah yo ku mupaka na Misiri. ONU yavuze ko biteje akaga cyane ku bakozi bayo n’amakamyo yayo kugera mu nzira yongeye gufungurwa ya Kerem Shalom iri ku mupaka na Israel.

Israel yagabye igitero cya gisirikare muri Gaza ivuga ko kigamije gusenya Hamas, mu gusubiza ku gitero cy’uwo mutwe mu majyepfo ya Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023.

Icyo gitero cya Hamas cyishe abantu hafi 1,200 naho abandi 252 barashimutwa. Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu barenga 34,900 bamaze kwicirwa muri Gaza kuva icyo gihe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa