Umukobwa yatuburiye umusore mu rukundo basezerana imbere y’Imana ashaka Visa imukura mu Rwanda

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 16 November 2018 Yasuwe: 9919

Umukunzi w’ikinyamakuru UMURYANGO ufite izina rya Gentil yatwandikiye aduha ubuhamya n’ingorane yatejwe n’umukobwa yari yarakunze barakoze n’ubukwe nyamara we yifitiye gahunda yo kwigira hanze i Burayi.

Gentil yagize ati "Uko bimeze nakundanye n’umukobwa akora ahantu hakomeye nka internship, nge nari maze igihe ku kazi ahubwo nsa nkuwatinze kurongora kubera kwita kubo tuvukana kubera ababyeyi bigendeye ari nge mukuru, nihuse twakundanye nk’amezi 3 mbere ya marriage, cyane ko mukuru we twari twariganye, ntacyo nari narigeze mukeka cyuko yancaga inyuma.

Urukundo cyangwa umubano ntibyampiriye, kuko mu cyumweru 2 gusa nkoze marriage, umukobwa cyangwa umugore twari tumaze gushakana yafashwe arimo akuramo inda, byumvikana ko yarabizi ko atwite inda y’undi mbere ya marriage, biza no kugaragara ko yari yibitseho visa na ticket y’indege ko mu kindi cyumweru yagombaga kwerekeza muri kimwe mu bihugu by’uburayi,Visa yari abonye ngo marriage civil yabimufashijemo cyane.

Birumvikana ko twapanze ubukwe afite indi migambi yihishe inyuma, kuko nkuko nabikomojeho, ngo nyuma yuko tuva mu murenge yakomeje rwihishwa gu processinga visa, kuko ngo mbere byari byarabanje kumugora akiri single, bivuga ko nyuma y’ibyumweru 2 tuvuye mu murenge twakomeje na marriage imbere y’Imana, ibya visa yari yarabitangiye ariko ntarabimenye, koko rero iyo ngo umuntu ari married visa bageraho abazungu bakayimuha kuko aba atazagenda ngo ahereyo kdi asize umuryango.

Nyuma y’ubukwe mu kwezi 1 twamaranye yaranzwe no kunyiyenzaho CYANEE biza guhuhurwa no kumufata yakuyemo inda bigendeye ku binini byari byasigaye kubyo yari yafashe, inda yavuyemo rero, nyuma nshaka ko abiryozwa ubwabyo, ariko nari mbiguyemo kubera abagabo be bakomeye basambanaga, biba ngombwa ko nkomereza gushaka divorce, kugeza ubwo ibonetse, ubu yarabonetse, kdi birumvikana ko nta mwana dufitanye.

Nkumbuye urukundo nyarwo, umunyarwandakazi wiyumvamo ubupfura, ubwiza bw’umwimerere, ugerageza guha umwanya ukwiye Imana, yanyiyereka tugahana amahirwe y’urukundo ruzima, rutwinjiza neza mu muhamagaro w’umubano wizihiye Imana, anyandikira kuri email...... ibindi tukagenda tubireba tubyigaho neza, ubu nkorera i Kgli nk’uko nari nararangije kwiga, Murakoze.".

Umukobwa wumva koko afite gahunda yo gushinga urugo rugakomera na Gentil yatwandikira kuri iyi E-mail ’Vipienternaiment@gmail.com’ ubundi tukabahuza,

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Ihangane uwo ntabwo ariwe Imana yari yakugeneye
    Humura uzabona undi izakugenera atari iyo vampaya

    3 months ago
  • chat_bubble sezibera

    Pole kabisa.Ibi nanjye byambayeho,umukobwa narambagizaga ajya muli Amerika abanje kubimpisha.Ariko nahise mbona undi mwiza kumurusha kandi witonda.Uyu wawe urabona ko yari "indaya".Nubundi yari kuzaguteza ibibazo,aryamana n’abandi bagabo nkuko bimeze mu ngo nyinshi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Isheja Butera Sandrine yahishuye byinshi ku mibanire ye n’ umugabo we Kagame...

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine yavuze uko yahuye n’ umugabo we...
2 September 2018 Yasuwe: 6301 0

Rutsiro: Umukobwa w’ imfubyi yavuze uko yarongowe n’ umusirikare atarajya mu...

Umukobwa wo mu karere Rutsiro mu ntara y’ Iburengerazuba yatangaje byeruye...
13 April 2018 Yasuwe: 8606 0

Umwimukira yarongoye umugore w’ umuherwe ahita aba umumiliyoneri

Umusore w’ imyaka 25 ukomoka Bamako mu gihugu cya Mali wahunze igihugu cye...
11 March 2018 Yasuwe: 8946 0

Bakoze ubukwe bwiza mu bihe biteye ubwoba amaraso ameneka

Urukundo rushobora gukura rukazana indabyo no mu gihe icyizere n’...
25 February 2018 Yasuwe: 6632 0

UBUHAMYA: Umunyarwandakazi yasezeranye n’umukunzi we, imyaka 10 ishira...

Umubyeyi w’abana 2 yadusangije ubuhamya bw’ukuntu yategereje umukunzi we wari...
29 August 2017 Yasuwe: 9917 1

“Nahuye n’uruva gusenya”Ubuhamya bugenewe abakundana kugira ngo babukuremo...

Burya ngo akabi gasekwa nk’akeza koko! Ubwo twari mu kazi kacu ko gutara...
29 August 2017 Yasuwe: 7337 3