skol
fortebet

King James yahishuye ukuri ku bwambuzi ashinjwa n’umupasiteri

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi King James,yahishuye ko umugabo uheruka kumushinja ubwambuzi yamureze muri RIB ashaka kumufungisha nubwo nta buhemu yamukoreye.

Sponsored Ad

Uyu Pastor Blaise mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Muri 2021 nahaye amafranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James ngo dukorane business yari yatangiye yo gukora no gutunganya ubufu bwa kawunga.

Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije, n’amafranga ntayo yansubije, kandi nayamuhaye nyagujije Banki yo mu Gihugu cya Sweden aho ntuye. Kuva icyo gihe, kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya banki hiyongereyeho n’inyungu, no gusiragira muri RIB.”

King James cyangwa Ruhumuriza James aherutse gushinjwa na Pastor Blaise Ntezimana ko yamwambuye amafaranga abarirwa mu ma miliyoni, yamuhaye ngo bafatanye gushinga uruganda rw’ifu rwitwa Ihaho.

King James utari wagize icyo avuga kuri iki kibazo, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Ukwezi TV, yasobanuye imiterere yacyo.

Uyu muhanzi uvuga ko yamenyanye na Blaise bahujwe n’umwe mu bo mu muryango we, avuga ko babanje kubaka ubucuti bukaza gukura, ari na bwo yamenye ko King James afite uruganda rutunganya kawunga, akifuza ko bafatanya kurwagura kuko rwari rukiri ruto.

Ati “Yatangiye kubinsaba kuko nari nsanzwe nkora njyenyine, ariko numva ni n’igitekerezo cyiza, cyo kwagura ibikorwa n’uburyo yabivugaga ko dushobora kwagura ibikorwa, birangira numvise igitekerezo ari cyiza, araza nyine dutangira gukorana.”

Uyu muhanzi yemera ko batangiye gukorana ku bwumvikane bwa gicuti, badasinye amasezerano, bamara umwaka bakora neza, ariko nyuma iyi business yabo iza kuzamo ibibazo kubera inganda nyinshi zitunganya kawunga zagiye zivuka, bituma urwabo rutangira guhomba.

Ati “Ariko nkagerageza kubimubwira, kuko twaravuganaga cyane, nta munsi washoboraga kwira tutavuganye kuri telefone, nkagenda mubwira nti ‘ibintu njye ndabona birimo bigenda bikomera’.”

King James avuga ko we ubwe yanateye intambwe agasaba Blaise ko bahagarika iyi business yabo, bakaba bagurisha uru ruganda, ariko akamubera ibamba.

Ati “Ndamubwira rero nti ‘njye ndananiwe pe’, ni bwo twabiganiriye nk’abavandimwe, mba muhaye uruganda, atangira kurukoresha, yarukoresheje nk’amezi arindwi.”

Ngo nyuma yaje kumubwira ko na we bimunaniye, yongera kumusaba ko barugurisha, akabyemera ariko bakaba barabuze umukiliya.

King James avuga ko uyu Blaise yanamubwiye ko inguzanyo yatse muri Sweden ikomeje kumuremerera, ndetse akamwemerera ko yajya amubonera 1/2 cy’ayo yishyuraga buri kwezi, akamusaba ko yakongeraho macye, akabyemera, ndetse agatangira no kuyamuha.

Ati “Nayamuhaye ukwezi kumwe, mu kundi kwezi bitegura kuyashyiraho, nahise mbona RIB impamagaye.”

Uyu muhanzi avuga ko ubwo yitabaga kuri RIB yasobanuye imiterere y’iki kibazo, ndetse anagaragaza amafaranga yagiye yoherereza uyu bari bafatanyije ubucuruzi, ndetse n’ibimenyetso bigaragaza amafaranga yagiye akura muri uru ruganda ubwo ari we warucungaga.

Ati “Ibyo byabaye ibintu byamfashije cyane, ubu mba mfunze rwose, kuko we yaregaga ko njye namwambuye cyangwa namutecyeye umutwe. Naragiye ngaragaza ibintu byose uko biteye, bamugira inama ko twakwicara icyo kibazo tukagikemura, cyane ko uruganda ruracyahari, uruganda ntaho rwagiye.”

King James avuga ko na we yatunguwe no kuba uyu bakoranye ubucuruzi mu buryo bwa kivandimwe yaragiye kumurega, ati “Na n’ubu ntabwo ndabyakira, na we narabimubwiye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa