skol
fortebet

Umukobwa urira amaraso akomeje gutera urujijo benshi

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’imyaka 17 ukomoka muri Colombia witwa Zharick Ramirez akomeje kuvugwa hirya no hino kubera agashya ko kuba arira hakaza amaraso aho kuzana amarira nkuko bisanzwe ku bantu bose.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa utuye ahitwa Barranquilla,afite uburwayi budasanzwe butuma arira hakaza amaraso aho kuza amarira.

Ubu burwayi ngo bwamufashe ubwo isi yose yari yoretswe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye benshi baguma mu rugo.

Uyu mukobwa yaciye ibintu ubwo yiyemezaga gutangaza aka kaga yahuye nako mu itangazamakuru byatumye benshi babibonye bumirwa.

Uyu mukobwa yavuze ko atari mu maso gusa ava amaraso kuko no mu kanwa no mu mazuru naho bijya bibaho.

Yemeje ko ibi byatangiye muri 2020 agira ngo ni stress za guma mu rugo nyamara ngo byakomeje kumubaho.

Inzobere mu kuvura indwaro z’amaso, Luis Escaf yavuze ko iyi ndwara yitwa Menstruation by Proxy iba ku bagore bari mu mihango aho hari igihe batavira mu gitsina gusa ahubwo bigera no mu bindi bice by’umubiri nk’amazuru n’umunwa.

Uyu mukobwa avuga ko kuva yarwara ubu burwayi yasiragiye mu baganga ariko yabuze uwamuvura ndetse ko umwarimu we yamugiriye inama yo guhagarika ishuri arabikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa