skol
fortebet

Menya akamaro k’urusenda mu mubiri harimo no kuba rugabanya umubyibuho ukabije

Yanditswe: Thursday 18, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Bimwe mu bibazo bituruka ku mirire bishobora gutera umuntu indwara urusenda ruhangana nabyo dore ko abahanga bavuga ko runongera ubudahangarwa bw’ umubiri.

Sponsored Ad

Kugabanya umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije abahanga mu by’ ubuzima bavuga ko wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nk’ umutima, diyabeti, umuvuduko ukabije w’ amaraso na kanseri.

Nubwo izi ndwara ziri muzihangayikishije benshi muri iyi minsi, kimwe mu bisubizo byo kuzirinda ni ukurya urusenda. Abahanga mu by’ imirire bavuga ko iyo wongereye urusenda mu biryo rugabanyamo ibinyabutabire bitera kubyibuha(ibinure).

Urusenda ntabwo rugabanya ibinure mu biryo gusa ahubwo runagabanya isukari mu mubiri kuko rwongera ibyitwa insuline bishinzwe kuganya isukari igihe yabaye nyinshi mu mubiri. Urusenda rwongera insuline mu mubiri igihe umuntu ariye urufite ingano ya capsaicin iri hagati ya 0.01 na 0.02% buri munsi kugera ku cy’ ibyumweru 6.

Rugabanya ibyago byo kurwara umutima

Capsaicin igabanya ibyago byo kurwara indwara z’ umutima nka ‘atherosclerosis na coronary heart diseases’.

Urusenda rurinda abantu kurwara kanseri

Urusenda rubamo ibyitwa carotenoid, flavonoids, acide phenolique na acide ascorbique bigabanya ibyago byo kwirema kw’ ibibyimba mu mubiri.

Capsaicin ituma habaho gupfa kwa cellule zongera ibyago byo kurwara kanseri. Izo cellule ziba mu rwagashya, ibihaha, mu dusabo tw’ intanga, no mu mihogo .

Rwongera ubudahangarwa bw’ umubiri

Kurya urusenda bisukura inzira z’ ubuhumekero , mu mazuru no mu bihaha bikarinda ibi bice kurwaragurika.

Urusenda rufasha mu itembera neza ry’ amaraso mubiri

Urusenda rugabanya cholesterol mu mubiri bigatuma amaraso atiremamo utubumbe, rugabanya kandi ibyago byo kuvira imbere mu mubiri.

Ibitekerezo

  • Are you sure?
    muduhe reference.
    Ko mutatubwiye ko ruryana mu nzira y’igogora ndetse rukaba rwangiza igifu bikomeye?
    Ubwo se twabizera gute?

    Urusenda se mu Gifu bigenda gute?? Nta kamaro rumarira igifu? Murakoze!

    Nonese igihe kanseri gagaragaye kubera kwiyongera kwa cellule, urusenda rufite ubushobozobwo kuzigabanya?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa