skol
fortebet

Umugabo yarijijwe n’ibyo yasanze muri telefone y’umukobwa we

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku myaka 27 y’amavuko, umusore yarambagije umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, barashakana nuko baza kubyarana umwana mwiza w’umukobwa, gusa ubwo uwo mwana yari amaze kugira imyaka ibiri, uyu mugore yahise apfa.

Sponsored Ad

Umugabo yarababaye cyane gusa nta yandi mahitamo yari afite uretse kwita ku mwana we. Icyo gihe yafashe icyemezo cyo kudashaka undi mugore, urukundo yari afitiye umwana na nyina, rwose arwegurira uyu mwana w’imyaka ibiri. Yari umukire, akora ubucuruzi, icyo umwana akeneye cyose akakimuha, amafaranga nayo akamuhereza.

Umwana yarakuze, Se amwohereza ku ishuri ribanza ryiza cyane, arirangije, amujyana ku ishuri ryisumbuye rizwi cyane mu gihugu cyabo.

Umugabo yatangiye gutwara n’ubucuruzi bwe, abura igihe cyo kwita ku mwana. Nyuma y’imyaka ibiri, yatangiye kubona umukobwa atangiye kujya agira amabanga, ibyo akora akabikorera mu bwihisho, ndetse n’amanota ye ku ishuri atangira kuba mabi.

Icyo gihe umukobwa yari afite imyaka 14 y’amavuko. Umugabo yatangiye kujya amuhozaho ijisho, igihe kigeze amwambura telefone igezweho (Smartphone) yari yaramuguruye, maze ajya mu cyumba (folder) kirimo amafoto.

Amafoto yabonye hafi muri ’gallery’ yari asanzwe gusa umugabo yanze kunyurwa, akomeza gushakisha. Ubwo yari ageze kure areba, yabonyemo amafoto y’umukobwa, yifotoje ari kunywa amatabi ndetse n’inzoga zikaze cyane.

Nta kindi umugabo yakoze, uretse kurambika ya telefone hasi, ubundi amarira yanga gutemba ajya mu nda, ahubwo ayasuka hasi. Yicujije cyane impamvu yaburiye umwana umwanya wo kumwitaho, amuganiriza ibyamugirira akamaro mu buzima bwe, cyane ko yari Se akaba na Nyina.

Icyitonderwa: Iki ni igitekerezo cyaturutse mu nkuru ya Winnaija TV, si inkuru yabayeho. Gusa mu buzima busanzwe, uburere nk’ubw’uyu mugabo bubaho kandi ntibubura ingaruka zirimo izigaragara muri iki gitekerezo ndetse n’izirenzeho.Babyeyi murabe mwumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa