skol

Wari uzi ko ingano y’amacandwe umuntu afite asobanura byinshi ku mibereho ye

Ad Restricted   Yanditswe na: Martin Munezero 23 February 2021

Urubuga healthline ruvuga ko burya ingano y’amacandwe umuntu afite bifite igisobanuro gikomeye ku buzima bwe, gusa banavuga ko kugira amacandwe menshi cyangwa make nabyo atari byiza na gato nk’uko turabibona muri iyi nkuru.

Ese amacandwe amaze iki ?

- Atuma mu kanwa hahora ububobere
- Agufasha guhekenya, kumva icyanga no kumira
- Arwanya mikorobi no kunuka mu kanwa.
- Arimo poroteyine n’imyunyungugu birinda agahu k’amenyo, bikarinda ishinya kwangirika bikanarinda kurwara amenyo
- Atuma amenyo akomera ntapfe kujegajega

Uretse kuba asanzwe mu kanwa, ariko mu gihe uri guhekenya, ugize amerwe se, cyangwa uri kunyunguta nka bombo, nicyo gihe nyamukuru yiyongera. Iyo yiyongereye bidafite imwe muri izi mpamvu, haba hari ikibazo cyihariye kiri kubitera.

Ubusanzwe ku munsi hakorwa angana na litiro hagati 1-2. Gusa amenshi burya akorwa mu masaha y’ikigoroba naho n’ijoro ni bwo hakorwa macye. Gusa abantu baratandukanye niyo mpamvu tutanagira ingano imwe yayo.

1.Amacandwe macye

Mu gihe umubiri wawe ukora atagera kuri litiro 1 ku munsi, bivugwa ko ufite amacandwe macye. Ibi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi harimo imiti imwe n’imwe ndetse n’indwara zimwe. Iyo ibi bibaye usanga mu kanwa humye bikaba byatera ibindi bibazo nko kubyimba ishinya, gutumba ururimi no kunuka mu kanwa.

Bishobora kandi gutera indwara z’amenyo ndetse bikanatera kutongera kumva icyanga. Ibi bikunze kuba ahanini ku bageze mu zabukuru gusa impamvu nyamukuru ntirasobanuka.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera urugero rwayo ruri hasi:

- Indwara nka VIH/SIDA, diyabete n’indwara yo gususumira ifata abashaje
- Kwangirika cyangwa kwifunga kw’imvubura z’amacandwe
- Imwe mu miti ya kanseri cyangwa kunyuzwa mu cyuma
- Kubura amazi mu mubiri, umwuma
- Ubwoba bukabije bujyana na stress
- Kunywa itabi.
- Imwe mu miti nka: iyongera appetite, iyivura umuvuduko udasanzwe w’amaraso, irwanya ubwivumbure, ivura kwiheba no kwigunga, imiti isohora amazi mu mubiri, imwe mu miti irwanya uburibwe.

Mu gihe ugira amacandwe macye, banza usuzume niba bitari guterwa n’imwe mu mpamvu tuvuze haruguru. Hanyuma nusanga irimo, nuyikosora aziyongera. Ariko hari ibyo ugomba kwitaho: Kunywa amazi menshi, Guhekenya shikareti zitarimo isukari. Urugero ni orbit, Kunyunguta bombo zitarimo isukari. Ibi nubigerageza ntibigire icyo bitanga, uzagana kwa muganga babe baguha indi miti yabigenewe.

2.Kugira amacandwe menshi

Ubusanzwe kugira menshi ntibyagateye ikibazo keretse mu gihe bimaze igihe. Akenshi bitewe n’ibyo urya cyangwa unywa ashobora kuba menshi, gusa n’ubusanzwe urongera ukayamira.

Gusa akenshi usanga yiyongera, iyo imwe cyangwa nyinshi mu mvubura z’amacandwe zikora cyane cyangwa se ukaba ufite ikibazo cyo kumira nko mu gihe urwaye mu mihogo. Iyo atari izi mpamvu biba bishobora guterwa nuko hari imiti uri gufata cyangwa se hari izindi mpamvu zidasanzwe.

Zimwe mu mpamvu zitera kugira amacandwe menshi:

- Kugira ururimi runini
- Gusyigingira mu mikurire y’ubwonko
- Ibisazi by’imbwa (yakurumye)
- Indwara ya stroke (guturika k’umutsi ujyana amaraso mu bwonko)
- Ikirungurira
- Uburozi bunyuranye
- Kuba utwite
- Imiti nka: clonazepam, clozapine, pilocarpine

Mu gihe wagize amacandwe menshi ukaba wabitewe n’imwe mu mpamvu zishobora gukosorwa, iyo impamvu ibitera ikosowe nabyo birakira.

Naho mu bindi byakorwa harimo: Imiti yandikwa na muganga, Inshinge za botox no Kubagwa. Gusa ahanini muganga azakwandikira imiti yo kuyagabanya, imwe muri yo ni scopolamine na glycopyrrolate.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hagaragajwe ubusumbane bukabije mu ikwirakwiza ry’inkingo za...

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryagaragaje ubusumbane...
10 April 2021 0

Nyanza:Tuyizere Xavier ufite abana 3 na Mayira Thierry baguye mu mwobo...

Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa Tatu z’igitondo, abagabo babiri bo mu Murenge...
10 April 2021 1

AU yahagaritse kugura inkingo za AstraZeneca ijya mu biganiro byo kugura...

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wahagaritse gahunda yo kugura inkingo za...
10 April 2021 0

Nyakabanda:Ikosa rimwe gusa ryari ritumye ahira munzu n’abaturanyi be...

Umusore w’ingaragu wibana utuye mu Mudugudu wa Gapfupfu, Akagali ka...
10 April 2021 0

Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda bakaruzirikana mu byo...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki...
10 April 2021 0

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe umwaka w’amashuli 2020/2021...

Nyuma y’igihe abanyeshuli biga biga muri kaminuza y’u Rwanda bategereje igihe...
10 April 2021 0