skol
fortebet

Arteta yahaye isezerano abakunzi ba Arsenal nyuma yo kongera kubura igikombe

Yanditswe: Monday 20, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Mikel Arteta yemeje ko Arsenal izagaruka ikomeye kandi ikegukana igikombe cya Premier League nyuma yo kukibura ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Sponsored Ad

Ikipe ya The Gunners yatsinze Everton mu minota ya nyuma ibitego 2-1 ku munsi wa nyuma ariko Manchester City nayo itsinda ibitego 3-West Ham ibatwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Amahirwe yo gutwara igikombe ku munsi wa nyuma kuri Arsenal, yagabanutse cyane ubwo City yatsindaga ibitego bibiri hakiri kare mbere y’uko Idrissa Gueye atera ubwoba abafana ba Arsenal atsindira igitego Everton kuri Emirates.

Takehiro Tomiyasu yacyishyuye nyuma y’iminota itatu, ari nako West Ham igabanya umwenda kuri Etihad, ariko ntihabaho impinduka zikomeye.

Igitego cya kabiri cya Kai Havertz hasigaye umunota ntacyo cyafashije Arsenal ngo itware igikombe ariko cyatumye iyi kipe isoza shampiyona ku manota 89 ndetse umutoza Arteta ashimangira ko yazamuye urwego rw’iyi kipe.

Nyuma y’umukino,Arteta yagize ati :"Mbere na mbere ndashimira Manchester City kuba yatwaye Premier League.

Uyu munsi amarangamutima aravanze. Mbere ya byose,ndashimira cyane abo dukorana ndetse n’abakinnyi. Bakoze akazi kadasanzwe kandi bakuyeho imipaka yose tugerageza gutsinda no gutwara shampiyona.

"Ikibabaje ntitwashoboye gutwara igihembo twifuzaga.

City yakidutwaye. N’umwaka w’imikino wa kabiri.

Hari inzira imwe yonyine yo kubikora - ugomba kurushaho kwiyemeza, ugomba kurushaho guhatana, ugomba kugira ubutwari bwinshi no kurwana n’imbogamizi mu byo dufite byose. Iyo niyo ntambwe ikurikira.

Nidukora ibyo tugomba gukora, tuzaba turi hafi kandi amaherezo tuzagitwara. Ni ryari? Simbizi, ariko nidukomeza gukomanga kandi tukaba hafi, amaherezo bizashoboka."

Ikipe ya Arsenal yitwaye neza muri shampiyona kuva umwaka watangira kuko yabonye intsinzi ya 16 mu mikino 18 muri 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa