skol
fortebet

Amerika yongeye gushimangira ibirego byayo ku Rwanda

Yanditswe: Tuesday 07, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere zashimangiye ibirego byazo by’uko Ingabo z’u Rwanda ari zo ziri inyuma y’ibisasu byarashwe mu nkambi y’impunzi ya Mugunga iherereye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma.

Sponsored Ad

Ibyo bisasu byo mu cyumweru gishize byahitanye impunzi 16, izirenga 30 zirakomereka.

Bikiraswa Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu muvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yazo, Matthiew Miller, zavuze ko Ingabo z’u Rwanda n’umutwe wa M23 ari bo babiri inyuma.

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi yamaganye biriya birego bya Amerika, inanenga iki gihugu kuba cyarihutiye gushyira biriya birego ku Rwanda kitanabanje gukora iperereza.

U Rwanda icyo gihe rwatanze icyifuzo cy’uko hakorwa "iperereza ryizewe mu rwego rwo gushyira mucyo ku byabaye".

Amerika biciye muri Miller waganiraga n’itangazamakuru, ku wa Mbere yongeye kuvuga ko u Rwanda ari rwo rwishe bariya bantu.

Uyu yunzemo ati: "Guverinoma y’u Rwanda igomba gukora iperereza kuri iki gikorwa cy’urwango ndetse abagikoze ikabibaryoza. Ibyo kandi twabibabwiye neza".

Amerika ikomeje gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma ya kiriya gitero, mu gihe bamwe mu baturage bagizweho ingaruka na cyo bemeza ko Ingabo za RDC ari zo zabarasheho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa