skol
fortebet

U Budage bwahanije Uburusiya bunatumiza ambasaderi wabwo nyuma y’ibitero by’ikoranabuhanga

Yanditswe: Tuesday 07, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

U Budage bwahamagaje by’agateganyo ambasaderi wabwo i Moscou nyuma y’uko abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi bagabweho igitero mu cyo Berlin yavuze ko ari igitero cy’ikoranabuhanga cyatewe inkunga na Leta y’u Burusiya.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere,itariki 6 Gicurasi 2024, nibwo Ambasaderi w’u Budage mu Burusiya yahamagawe kugira ngo agishwe inama nyuma y’uko Berlin ishinje Moscou kuyigabaho ibitero by’ikoranabuhanga.

Mu bantu bibasiwe n’ibyo bitero barimo abayoboke b’ishyaka rya Chancellor Olaf Scholz ry’abademokarate baharanira imibereho myiza.
Guhamagazwa bisobanuye iki?
Mu rwego rwa protocole, umuvugizi yavuze ko Ambasaderi Alexander Graf Lambsdorff agomba gusubira i Berlin by’agateganyo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko Lambsdorff "yahamagawe kugira ngo agishwe inama kandi ko azamara icyumweru i Berlin hanyuma agasubira i Moscou."

Umuvugizi yavuze ko iki cyemezo cyafashwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Annalena Baerbock nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Umuvugizi yagize ati: "Guverinoma y’u Budage ifatana uburemere ibitero by’ikoranabuhanga", "ibona ko ari igikorwa" cyo kurwanya demokarasi yacu y’ubwisanzure ".

Ni inde uri inyuma y’ibitero?

Iperereza riherutse ryakozwe na guverinoma ngo ryaje gusanga ibitero byaragabwe n’agatsiko gafitanye isano n’ikigo cy’ubutasi cya gisirikare cya GRU i Moscou, kizwi ku izina rya APT28. Aka gatsiko kazwi kandi ku izina rya Fancy Bear, gashinjwa kugaba ibitero byinshi by’ikorabuhanga hirya no hino ku Isi.

Bikekwa ko ari bo bagabye ibitero ku bipimo bitandukanye mu Budage, birimo n’ibigo bifitanye isano n’igisirikare n’ubumenyi bw’isanzure, mu myaka hafi ibiri ishize.

Ibi bitero byo kuri interineti byanagize ingaruka no ku bindi bihugu birimo Repubulika ya Czech, Lituania, Pologne, Slovakia na Suede.

Kuri uyu wa Mbere ushize, Repubulika ya Czech yatangaje ko yahamagaje Ambasaderi w’u Burusiya kubera ibitero bivugwa ko byibasiye ibigo byayo ndetse n’ibikorwa remezo bikomeye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Czech, Jan Lipavsky, yagize ati: "Twahamagariye u Burusiya kwirinda iyi myitwarire, inyuranyije n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’inshingano zawo."

Icyemezo cya Berlin cyo guhamagaza Ambasaderi w’u Budage kije nyuma y’iminsi itatu ibiro by’ububanyi n’amahanga by’u Budage bihamagaje Ambasaderi w’u Burusiya mu rwego rwo kwamagana ibyo bitero bivugwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa