skol
fortebet

Akamaro gatangaje ka Teyi, Ikirungo n’umuti ukomeye benshi batazi

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Akamaro kayo; ifasha ubwonko kwibuka cyane ibyo wabonye, ndetse no gufata mu mutwe. Ni umuti mwiza no kubageze mu izabukuru kuko ubarinda gutakaza ubushobozi bwo kwibuka, n’indwara zibiturukaho nka Alzheimer cg izindi zitera gusaza k’ubwonko.

Sponsored Ad

Akamaro ka teyi ku buzima

Ifasha mu kwibuka cyane no kongera ubwenge:

Akamaro kayo; ifasha ubwonko kwibuka cyane ibyo wabonye, ndetse no gufata mu mutwe. Ni umuti mwiza no kubageze mu izabukuru kuko ubarinda gutakaza ubushobozi bwo kwibuka, n’indwara zibiturukaho nka Alzheimer cg izindi zitera gusaza k’ubwonko.

Guhorana akanyamuneza no kurwanya stress:

impumuro yayo ivugwaho kongera akanyamuneza, no kurwanya guhangayika kwa hato na hato bya buri kanya. Ibibabi byayo kimwe n’amavuta ya teyi bikunda kwifashishwa mu buvuzi buzwi nka aromatherapy, mu kurwanya stress no gutuma umubiri umererwa neza.

Ituma amaraso atembera neza:

ikora mu gukangura umubiri, itera ikorwa ry’uturemangingo tw’amaraso dutukura, ituma abasirikare b’umubiri bagira ingufu bakaniyongera, no gutuma amaraso atembera neza muri rusange mu bice bitandukanye by’umubiri. Ibi bituma umwuka mwiza ukwira hose mu ngingo, bityo zikarushaho gukora neza. Si ibyo gusa kuko uko amaraso arushaho gutembera neza mu mubiri, ni nako intungamubiri zigera mu mubiri aho zagenewe kujya.

Kurwanya ububabare:

Kuva cyera iki gihingwa cyagiye kitabazwa nk’umuti ukiza ububabare, aho ibibabi byayo byagiye bikoreshwa mu kuvura ububabare bisigwa ahababara. Niba ujya ugira uburibwe mu gice kimwe cy’umutwe (bizwi nka migraine), ibibabi byayo bishobora kugufasha.

Impumuro nziza mu kanwa:

teyi ifite ubushobozi bwo kurwanya mikorobe, bityo igakora nk’umuti mwiza urwanya impumuro mbi mu kanwa.

UKO BIKORESHWA:

Fata ibibabi ubicanire mu mazi uyungurure ujye uba ariyo ukoresha woza amenyo (ibi ntibivuze ko ugomba guhagarika indi miti y’amenyo ukoresha), hanyuma unayajundike mu gihe cy’iminota 5 ucire (biba byiza mbere yo kuryama nijoro kuko nibwo mikorobe ziyongera cyane mu kanwa).

Kugabanya uburibwe bw’igifu:

teyi ni umuti mwiza ugabanya uburibwe bw’igifu, constipation, kugira ibyuka mu nda (bimwe bivuga tukibeshya ko ari inzoka) ndetse no kwituma impatwe. Gukoresha teyi mu byo kurya (cg kunywa) bikugabanyiriza ibibazo bitandukanye mu rwungano ngogozi.

Kuvana uburozi mu mubiri:

teyi ifasha mu gusohora imyanda n’ubundi burozi mu mubiri binyuze mu nkari. Mu kongera uburyo umubiri usohora amazi (binyuze mu nkari), bituma n’umunyu mwinshi, indi myanda kimwe n’ubundi burozi nabyo bisohoka. Teyi burya inarinda umwijima; ku bantu barwaye cirrhosis ifasha mu kuyigabanya no gukiza umwijima vuba igihe urwaye.

Irinda uruhu:

teyi ituma uruhu rudasaza, rugahorana itoto. Ibi bijyana no kurinda uruhara no gupfuka imisatsi; hano ukuba ibibabi byayo mu mutwe.

Irinda kubyimbirwa:

kubera ibiyigize; carnasol na carnosic acid birinda kubyimbirwa bikomeye biyiha ubushobozi bwo kurinda rubagimpande no guhururwa mu mitsi kimwe no kubyimbagara mu ngingo. Ibi bikaba byakurinda indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, kubyimba ingingo, cg izindi ndwara zibasira ingingo nka atherosclerosis.

Icyitonderwa

Abagore batwite kimwe n’abarwaye umuvuduko w’amaraso ukabije ntibemerewe gukoresha teyi. Icyakora kuyinywa mu cyayi ari nkeya babikora kimwe no kuyirunga. Aha ariko ugomba kugisha inama muganga.

Ikindi kuyikoresha ari nyinshi bitera uburyaryate. Amavuta yayo ntagomba kunywebwa, akoreshwa gusa mu kuvura ku ruhu.

Ibitekerezo

  • Murakoz kutugira inama nziza zokwivura tutagiye kwamugaga.
    muzaturangire umuti twakoresha turwanya kuribwa ipyiko byaburimwanya rimwe narimwe, murakoze baganga beza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa