skol
fortebet

Covid-19 ntikiri indwara yo mu myanya y’ubuhumekero gusa - UBUSHAKASHATSI

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bigitangira mu mpera zumwaka wa 2019 ndetse no muntangiriro za 2020 indwara yicyorezo ya COVID-19 yafatwaga nk’indwara yo mu myanya y’ubuhumekero gusa. Ese ubushakashatsi abahanga bakoze bugenda bugaragaza iki muri iki gihe? Ngiyi inkuru tugiye kubaramburira uyu munsi.

Sponsored Ad

Corona virusi nibyo yinjirira mu myanya y’ubuhumekero ariko bimwe mubyagaragajwe n’abahanga babashakashatsi nuko hari ibizamini byagiye bikorerwa ku bantu bahitanywe na COVID-19 hakagaragara ko COVID-19 igenda ikagera aho yangiza imitsi itwara amaraso uhereye aho mubihaha ndetse nibindi bice by’umubiri.

Iyo imitsi yangiritse ituma amaraso adatembera neza bityo hakabaho kwirema kw’ibibumbe byamaraso bigenda bizibira amaraso ntabashe gutambuka neza ngo agere aho agiye.

Ibi bishobora gutuma habaho indwara nka: Umutima (heart attack), Stroke na Gangrene. Uti ibi se biba bite?

UMUTIMA (HEART ATTACK)

Mu nyigo yakorewe mu gihugu cy’ubushinwa (China) kubarwayi bagera ku 187 ba COVID-19 bagaragaweho ko bagize ibibazo by’imitima aribyo byagiye bituma imitima yabo itera nabi kugera ihagaze umuntu agapfa.

Iyi ngo akaba ariyo mpamvu abari basanzwe badwaye indwara z’umutima barushaho kuzahazwa cyane no kwicwa na COVID-19 ugereranije nuwanduye covid-19 ariko Atari asanzwe afite ibibazo by’umutima.

Ikigo cy’igihugu cyabashinwa gishinzwe kurwanya indwara no kuzirinda ‘Chinesse CDC’ cyagaragaje ko abasanzwe barwara umutima iyo banduye COVID-19 impfu zabo zizamuka kukigero cya 10%.

INDWARA YA STROKE

Indwara ya COVID-19 irimo guhuzwa n’indwara ya stroke. Reba impamvu. Stroke ni indwara iba aruko udutsi dutembereza amaraso mu bwonko twifunze cyangwa tugashwanyuka. Nkuko twabibonye haruguru rero, abarwayi bafite COVID-19 bibongerera ibyago byo kwirema kw’ibibumbe by’amaraso bishobora kugera aho bifunga imwe mu mitsi birimo. Iyo mitsi rero ishobora kuba ari iyo mu bwonko bityo yakwifunga hakagira igice cy’ubwonko cyangirika aribyo byitwa stroke.

Inyigo yakorewe kubarwayi bamwe babadage banduye COVID-19 yagaragaje ko abagera kuri 1/3 Mu bari barwariye aharwarira indembe (ICU) bari bafite ibibumbe by’amaraso bitembera mu mitsi yabo. Muri bo 4% baze Stroke.

Andi makuru simusiga agaragaza ko indwara ya COVID-19 ikwira hose hose Atari iyibihaha gusa yabaye indwara ishobora kugira ingaruka zangiza umubiri hafi ya wose atari mu myanya y’ubuhumekero gusa ni icyo abashakashatsi bise ‘COVID-19 Toes’. Aha usanga umuntu amano ye agenda atukura cyane nyuma akirabura aribyo kandi bita Gangrene aho ushobora gusanga ibice bimwe nabimwe by’umubiri byaraboze kandi mubyukuri umuntu ari muzima. Ibi ngo nabyo biterwa no kuba udutsi twamaraso tuba tugeza amaraso muri icyo gice iba yarangiritse cyangwa igafungwa nabyabibumbe twavuze haruguru bityo amaraso akananirwa kugera muri icyo gice kikangirika.

Abahanga bo baracyakomeje ubushakashatsi kuri iki cyorezo. Uko hari igishya kigaragaye natwe niko tuzagenda tukibagezaho kuri www.mubuzima.com. Uruhare rwawe nanjye ni rumwe, gukurikiza ingamba leta yacu yashyizeho bityo twese tukirinda tuzirikana ko kwirinda biruta kwivuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa