skol
fortebet

Dore ibintu 9 byangiza umwijima cyane abantu benshi batajya bitaho

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imyitwarire yawe cyangwa ibikorwa bimwe na bimwe bya buri munsi bishobora kongerera umwijima wawe ibyago byo kwangirika. Hari ibintu bisanzwe bizwi ko byangiza umwijima, ariko hari n’ibindi usanga abantu badasobanukiwe, kandi byose ni ngombwa kubimenya no kubyirinda ku bw’ubuzima bwiza bw’umwijima wawe.

Sponsored Ad

Nubwo bimeze bityo, gusobanukirwa uburyo imyitwarire imwe n’imwe na gahunda zawe za buri munsi byangiza ubuzima bw’umwijima ni intambwe ya mbere y’ingenzi yo kwirinda.

Dore imyitwarire icyenda isanzwe, yongera ibyago byo kwangirika k’umwijima nk’uko urubuga personalabs.com rubivuga:

1. Kunywa inzoga nyinshi

Kunywa inzoga nyinshi, bifite aho bihurira no kwangiza umwijima. Byongeye kandi, kunywa inzoga birenze inshuro uriraho bishobora kongera ibyago byo kurwara umwijima.

Iyo inzoga zinjiye mu mubiri ari nyinshi, umwijima uba ufite ibyago byo gukusanya amavuta menshi. Kubera iyo mpamvu, umwijima ufite ibinure byinshi ni kimwe mu biranga indwara y’umwijima.

2. Kurya hanze kenshi

Kurya muri za resitora cyangwa mu tubari buri gihe bishobora kwangiza ubuzima bw’umwijima. Usibye indwara y’umwijima iterwa no kunywa inzoga nyinshi, hari n’izindi mpamvu zishobora no guteza ingaruka mbi ku mwijima wawe.

Ku bijyanye n’imirire, kurya hanze kenshi bifatwa nk’impamvu yo kwiyongera gukabije kw’indwara zitandukanye. Mu gihe ingano y’ibyo kurya yiyongera, intungamubiri za karori nazo zirazamuka. Kunywa cyane ibinyobwa birimo karori biganisha ku mubyibuho ukabije bikaba bifitanye isano n’indwara y’umwijima.

3. Gahunda ihindagurika yo kurya

Isano rikomeye rir hagati y’indwara z’umwijima wuzuye ibinure n’umubyibuho ukabije risobanura ko uburyo bwo kurya buhindagurika bushobora kwangiza umwijima wawe mu gihe hadafashwe izindi ngamba.

Kurya utinze nijoro, gusiba gufata ifunguro rya mu gitondo, no kurya vuba ni imwe mu myitwarire y’imirire ishobora gutera umubyibuho ukabije, ugasanga byangije umwijima.

4. Kurya ibiryo bya “fast foods” buri gihe

Birakunzwe cyane ariko burya kurya ibyo biribwa bigira ingaruka mbi ku buzima. Biriya biribwa biba byuzuyemo isukari nyinshi, umunyu, hamwe n’amavuta. Brent Tetri, M.D, umwarimu w’ubuvuzi muri kaminuza ya St. LouisUniversity Liver Center, yashimangiye ko hari “ibimenyetso bifatika” byerekana ko ibiryo bikunze kuboneka mu tubari bizwi nka ‘fast food’ bishobora kwangiza umwijima bikabije.

Tetri yongeyeho ko igituma ibi biryo nka burger, ifiriti, na pizza byangiza umwijima wawe kuko biba birimo karori nyinshi.

5. Kuguma mu nzu igihe kinini

Kwakira umwuka mwiza n’izuba rihagije bifite inyungu nyinshi ku buzima. Imwe muri zo, nuko birinda umwijima wawe kwangirika cyane. Imirasire y’izuba ihagije itanga vitamine D. Ubushakashatsi bwerekanye ko kubura Vitamine D bigira uruhare mu ndwara zifata umwijima.

Niba udashobora kujya hanze kugirango wakire urumuri rw’izuba rwa buri munsi, ni byiza kubaza muganga ubundi buryo butandukanye wakuramo vitamine D. Bumwe mu buryo bumenyerewe burimo gufata ibyongera intungamubiri no kurya ibiryo bikungahaye kuri vitamin D.

6. Kwishora mu mibonanompuzabitsi1na idakingiye

Indwara ya Hepatite B ni virusi ishobora gutera ibibazo bitandukanye birimo kunanirwa k’umwijima, kwangirika k’umwijima, no gupfa.

Muri raporo yakozwe na Fondasiyo ya Hepatitis B,byagaragaye ko abantu bagera kuri miliyoni 2.4 banduye indwara ya hepatite B muri Amerika. Virusi ya hepatite B (HBV) yandura binyuze mu mibonanompuzabitsi1na, gusangira inshinge, kuvuka, no guhura kw’amaraso mu buryo butaziguye. Bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara ya hepatite B ni ugukora imibonanompuzabitsi1na ikingiye.

Byagaragaye ko kwambara agakingirizo bigabanya ibyago byo kwandura virusi ya hepatite B. Ni muri urwo rwego, ugomba kwirinda gukoresha ibikoresho bwite by’undi muntu nk’uburoso bwoza amenyo, isume, hamwe n’ubwiherero.

7. Gukoresha ibiyobyabwenge binyuzwa mu nshinge

Gukoresha ibiyobyabwenge bitera mu mitsi bizana ingaruka nyinshi. Urugero, hepatite C, virusi ya hepatite ikwirakwizwa no guterwa amaraso yanduye, bikongera ibyago byo kuyandura mu gihe hasangiwe inshinge abantu bari kwitera ibiyobyabwenge. Bityo ugasanga iyi ibaye inzira yo kwangirika k’umwijima wawe bivuye ku biyobyabwenge witeye mu nshinge.

8. Kunywa itabi

Abanywa inzoga nyinshi biragaragara ko aribo bafite ibyago byinshi byo kwangiza umwijima. Ni nako bimeze ku banywa itabi ryinshi. Igihe kinini, abantu batekereza ko kunywa ryinshi bishobora kwangiza cyane ibihaha gusa. Ariko, ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa itabi bishobora no kwangiza cyane umwijima.

9. Kunywa amazi make

Yaba umwijima, impyiko, cyangwa ibihaha, urugingo urwo arirwo rwose mu mubiri ruba ruri mu kaga gakomeye iyo utanywa amazi ahagije. Kunywa amazi adahagije bishobora gutera ingaruka mbi ku buzima kandi z’igihe kirekire. Amazi, afite uruhare runini mu gusohora imyanda mu mubiri.

Soma n’iyi >> Dore ibintu 5 byangiza impyiko cyane abantu benshi batazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa