skol
fortebet

APR FC yatandukanye n’umutoza Froger,ivuga ku byo kugura Ani Elijah

Yanditswe: Monday 13, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uwari umutoza wayo, Thierry Froger nyuma yo kuyihesha Igikombe cya Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe muri 30.

Sponsored Ad

Uyu mutoza wagombaga gusoza amaserano ye mu kwezi gutaha kwa Gatandatu,yamenyeshejwe ko atazakomezanya na APR FC ndetse abwirwa ko ukwezi gutaha azaguhembwa nta kabuza.

Ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024 nibwo Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira,yatangaje ko uyu mutoza batazakomezanya.

Yabibwiye abanyamakuru ubwo iyi kipe yari imaze guhabwa Igikombe cya Shampiyona yegukanye ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.

Yagize ati “Ntabwo tuzakomezanya (umutoza). Yakoze neza kudatsindwa umukino n’umwe ndumva bizamuha amahirwe yo gushakisha ahandi ariko natwe nadusaba tuzongera tubyigeho turebe niba ibyo twari twaramutumye yarabikoze.

Yakomeje avuga ko ubu yemerewe kuzasaba akazi nk’abandi bose.

Ati “Azasaba akazi nk’uko n’abandi bazagasaba ariko ubu amasezerano ye ararangiye nk’uko hari abakinnyi bimeze utyo, ubwo ntibakiri aba APR FC.”

Chairman wa APR FC kandi yavuze ko amakuru asunikira Elijah na Onana muri iyi kipe atariyo.

Ati “Ntabwo barimo. Ku giti cyanjye ndamwemera ariko se wagira ba rutahizamu b’abanyamahanga babiri ukazabahemba iki? Iyo ni imibare, ibyo ntabwo aribyo.”

Muri uyu mwaka w’imikino, APR FC yatsinze imikino 19, inganya 11, byatumye yegukana Igikombe cya Shampiyona idatsinzwe, ibintu ikoze ku nshuro ya gatatu nyuma ya 2019/20 na 2020/21.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa