skol
fortebet

Menya ibyahindutse mu kuzamurira amapeti Abofisiye mu ngabo z’u Rwanda

Yanditswe: Saturday 20, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Iteka rishya rya Perezida wa Repubulika rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ryagennye impinduka zirimo no kugabanya imwe mu myaka bashingiraho bazamura Abofisiye mu mapeti.

Sponsored Ad

Igazeti ya Leta yasohotse kuwa 13 Mata 2024, irimo iteka ryihariye ya Perezida wa Repubulika rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda rigizwe n’ingingo 27 zigaragaza impinduka mu miyoborere n’imikorere y’Ingabo z’u Rwanda.

Impinduka za mbere ziri mu ngingo ya 11 ivuga ko kwinjira mu murimo wa gisirikare bikorwa binyuze mu gushyirwa mu cyiciro cy’abofisiye umaze gutsinda amahugurwa y’ibanze y’abakandida ofisiye ndetse no gushyirwa mu cyiciro cy’abasirikare batari abofisiye umaze gusoza no gutsinda imyitozo ya gisirikare y’ibanze.

Iyi ngingo yiyongereyeho ko umukandida ofisiye uri mu mahugurwa y’ibanze y’igihe kirekire, ahabwa ipeti rya Soldat nyuma y’umwaka umwe atangiye amahugurwa, akazamurwa ku ipeti rya Sergeant nyuma w’umwaka wa kabiri w’amahugurwa.

Ingingo ya 34 ivuga ibiherwaho Abofisiye bazamurwa mu mapeti yongewemo agaka kavuga ko gutsinda ikizamini cy’imyitozo ngororangingo byatuma ofisiye azamurwa mu mapeti.

Na ho ibyerekeye igihe kigenderwaho mu kuzamura Ofisiye ku ipeti ryisumbuye cyahindutse ku mapeti amwe nko kuva ku ipeti rya Sous-Lieutenant ujya ku ipeti rya Lieutenant bizajya bisaba amezi atandatu, imyaka ine kuva ku ipeti rya Captain ujya ku ipeti rya Major.

Kuva ku ipeti rya Major ujya ku ipeti rya Lieutenant Colonel bizajya bisaba imyaka itatu; kimwe no kuva ku ipeti rya Lieutenant Colonel ujya ku ipeti rya Colonel mu gihe hombi byasabaga imyaka ine.

Kuva ku ipeti rya Koloneli ujya ku ipeti rya Grigadier Général bizajya bifata imyaka ine mu gihe byasabaga kuba urimazeho imyaka itanu.

Iri teka kandi riteganya ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF ari we ufite ububasha bwo kuzamura ku ipeti ryisumbuye abofisiye n’abasirikare batari abofisiye, ndetse ashobora guha Minisitiri w’Ingabo ububasha bwo kuzamura ku ipeti ryisumbuye abasirikare batari abofisiye.

Ku Sous-Officier na bo mu byatuma bazamurwa mu mapeti hiyongereyemo gutsinda ikizamini cy’imyitozo ngororangingo.

Mu bituma umusirikare muto azamurwa ku ipeti na ho hiyongereyemo gutsinda ikizamini cy’imyitozo ngororangingo.

Mu ngingo ya 56 kandi umusirikare wasoje akazi yemerewe imyenda ya gisirikare y’ibirori, amapeti ye ya nyuma n’imidari ya gisirikare mu gihe cy’iminsi mikuru ya Leta keretse uwahanishijwe igihano kingana cyangwa kirenze imyaka ibiri no kunyagwa amapeti cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Undi utemerewe kwambara iyi myambaro mu birori by’iminsi mikuru ya Leta ni uwirukanwe mu kazi.

Ikindi ni uko umusirikare uhagaritswe ku murimo wa gisirikare kubera ikurikiranacyaha, ahagarikirwa umushahara we wose n’ibindi agenerwa akanatakaza uburenganzira bwo kuzamurwa mu ipeti ryisumbuye.

Ingingo ya 91 yongewemo igika kivuga ko umusirikare utari ofisiye winjijwe mu rwego rw’abofisiye ahabwa amafaranga yo gushyirwa ku rwego angana n’inshuro eshatu z’umushahara mbumbe w’ukwezi we.

Imperekeza yariyongereye

Sous-Officier muto cyangwa umusirikare muto iyo arangije amasezerano y’umurimo cyangwa akuwe mu kazi kubera impamvu z’uburwayi ahabwa imperekeza ingana n’amezi 36 y’umushahara mbumbe yari agezeho bivuye ku mezi 24 y’umushahara mbumbe yari agezeho.

Sous-Officier muto cyangwa umusirikare muto urangije amasezerano y’umurimo agira kandi uburenganzira ku Kigega cy’Ingwate gicungwa na Minisiteri.

Umusirikare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu kiruhuko cy’izabukuru angana n’amezi 36 y’umushahara mbumbe yari agezeho na we avuye ku mezi 24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa