skol
fortebet

Nyarutarama huzuye inzu nziza zihendutse ku bifuza gutura cyangwa gutuza imiryango yabo

Yanditswe: Monday 30, Dec 2019

Sponsored Ad

DND Developers Ltd, Sosiyete y’Ubwubatsi ikorera mu Rwanda yashinzwe mu 2015 ifite intego yo guteza imbere imiturire myiza kandi ihendutse ubu ikaba yujuje amazu meza I Nyarutarama kandi ari ku giciro gito ugereranyije n’agaciro kazo n’aho ziri kuri ubu ndetse n’uko kazagenda kazamuka uko imyaka nayo izagenda ishira.
Iki kigo gikorera i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kimaze kubaka inzu nyinshi zigerekeranye (Apartments) kandi zihendutse ugereranyije n’izindi zubatse mu gace ziherereyemo ka (...)

Sponsored Ad

DND Developers Ltd, Sosiyete y’Ubwubatsi ikorera mu Rwanda yashinzwe mu 2015 ifite intego yo guteza imbere imiturire myiza kandi ihendutse ubu ikaba yujuje amazu meza I Nyarutarama kandi ari ku giciro gito ugereranyije n’agaciro kazo n’aho ziri kuri ubu ndetse n’uko kazagenda kazamuka uko imyaka nayo izagenda ishira.

Iki kigo gikorera i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kimaze kubaka inzu nyinshi zigerekeranye (Apartments) kandi zihendutse ugereranyije n’izindi zubatse mu gace ziherereyemo ka Nyarutarama mu karere ka Gasabo.

Inyubako iki kigo cyubaka ni zimwe zo mu bwoko bwa “Appartements” zigerekeranye, izi nyubako akaba ari uburyo bwiza bugezweho bwo gutura burondereza ubutaka, bukongera umutekano kuko ziba ziri ahantu hamwe ndetse bugafasha kubungabunga ibidukikije no kurimbisha (beautification) mu gace ziba zirimo.

Ikiciro cya mbere n’icya kabili cy’izi nyubako zose zikaba zaramaze kugurwa ubu imirimo yo kubaka ikiciro cya gatatu cy’inzu 23 kikaba kiri ku musozo.

Muri izo nzu iziciriritse ziri kubakwa zifite ibyumba bitatu, hakabamo izo mu bwoko bwa “Villas” zagenewe abashaka gutura bisanzuye zo zikaba ziba ziri mu gipangu cyazo zihariye, zifite ibyangombwa birimo n’aho kwidagadurira na parking yihariye y’imodoka.


Umuyobozi Mukuru wa DND Developers Ltd, Eng. Daniel Mehari, yabwiye Umuryango ko mu myaka hafi itatu bamaze kubaka inzu 34 kandi hafi ya zose zamaze kugurwa, niyo mpamvu ubu batangiye icyiciro cya Gatatu cy’inzu 23 kizarangira muri Gashyantare 2020.

Inzu zo mu bwoko bwa appartements zirimo ibice bibiri, izifite icyumba kimwe n’ibindi byangombwa (igikoni, ubwogero na toilette, uruganiriro, stock) imwe izajya igura ibihumbi 75 by’amadolari, inzu (appartements) zifite ibyumba bitatu, ahaparikwa imodoka ebyiri n’ibindi byangombwa imwe izajya igura amadorali ibihumbi 110, hakabamo n’inzu zo mu bwoko bwa “Villas” zifite ibyumba bine n’ibindi bikenerwa byose zo imwe ikazajya igurwa ibihumbi 160 by’amadorali.

Gusa, kubera iminsi mikuru ya Noheli no gutangira umwaka mushya wa 2020, Eng. Daniel Mehari avuga ko bagabanyije ibiciro ho 10% kuva mu kwezi k’Ukuboza 2019 kugeza hagati muri Mutarama 2020.

Appartement yaguraga amadorali ibihumbi 75 ubu iri ikaba iri kugura amadorali ibihumbi 67,5 naho iyaguraga amadolali ibihumbi 110 ikaba iri kugura ibihumbi 100.


Ushaka kugura inzu ashobora kwishyura ako kanya, cyangwa se akishyura mu byiciro, akaba ashobora kwishura mu mezi atatu, ane ndetse no kugeza ku mezi 12. Ikindi ni uko DND ifitanye imikoranire na I&M Bank ku buryo ushaka inzu yoroherezwa kubona inguzanyo yaba iy’igihe gito cyangwa kirekire ukurikije uko abyifuza.

Wifuza ibisobanuro birambuye cyangwa ushaka kwigurira imwe mu nzu za DND ziri Nyarutarama ku muhanda KG314 st, wabahamagara kuri +250789664020 cyangwa ukabandikira kuri [email protected]. Ushobora no gusura urubuga www.dnddevelopers.com.


Ibitekerezo

  • Ikibazo nuko zose ziza zihenze; rubanda rugufi tuzabaho sure??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa