skol
fortebet

Diamond yerekanye umukobwa yimariyemo kugeza aho amukoreye n’indirimbo

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo yari mu gitaramo Diamond Platnumz yerekanye umukobwa bigeze gukundana aramuhobera cyane avuga ko indirimbo Kamwambie ari we yayikoreye ndetse ko yari Beyonce kuri we.

Sponsored Ad

Nyiri ‘Wasafi Classic Baby’ [WCB] Diamond Platnumz, yatunguye abafana be ubwo yari mu gitaramo cya Serengeti cyabereye mu Mujyi wa Dar es Saalam , ku wa 27 Mata 2024 agahamagara uwitwa Sara bigeze gukundana ariko bagatandukana.

Diamond Platnumz yasobanuye ko uwo mukobwa ariwe wamuhaye igitekerezo cyo kwandika indirimbo yise ‘Kamwambie’ ndetse agaragaza ko yamukundaga cyane.Diamond na Sara bahoberanye cyane imbere y’abafana , bombi bemerera abafana ko Sara yakiriye ugutandukana na Simba agakomeza ubuzima bwe.Aba bombi batangiye gukundana mu myaka 15 ishize.

Diamond Platnumz ari imbere y’abafana yagize ati:”Nanditse iyi ndirimbo kubera ubuzima bwanjye bwite .Hari umukobwa nakundaga cyane kandi namubonye hano.Niwe mpamvu yatumye ndirimba ‘Kamwambie”.Akimara kuvuga gutyo, Sara yagiye ku rubyiniro, Diamond avuga ko yamufataga nka Beyonce.

Simba yakomeje agira ati:”Muri icyo gihe yari akiri umwana, yagiraga isoni cyane gusa muzi n’ikindi ubu afite umuryango.Uyu ni Sara.Naramukundaga cyane.Nakundaga kumwitegereza nkabona ameze neza nka Beyonce.Yari mwiza cyane.niwe wampaye imico yangize njye.Nanditse iyi ndirimbo kubera we”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa