skol
fortebet

Rubavu: Ishuri rya la Promise riramenyesha ababyeyi ko rifitiye abana gahunda z’ibiruhuko zitandukanye

Yanditswe: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

Ishuri rya la Promise rimaze kuba ubukombe mu gutsindisha ibizamini bya leta nko kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka ushize abana bakoze ibizamini bya leta bagera kuri 800 muri aba, abatsinze neza ibizamini bya leta ni 680 ndetse banabonye ibigo bya leta bigamo (Ecole de l’Excellence) ribafitiye gahunda z’ibiruhuko zijyanye n’imikino,imyidagaduro no gufasha abana kwagura impano(Colonie de Vacance).

Sponsored Ad

Ishuri rya La Promise riherereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu, ryatangijwe n’abagore birirwaga bicaye mu rugo, aho bagize igitekerezo cyo gutanga amafaranga 200 buri munsi baza gutekereza ko bashinga ishuri kuko mu gace bari batuyemo nta shuri ryahabaga.

Aba badamu bashinze iri shuri bavuga ko batekereje gushinga ishuri kugira ngo abana babo bazabone aho biga ndetse ngo bari bagamije gutanga uburere ku bana bari baturiye ako gace.

Mukamwiza Antoinnette ni umuyobozi mukuru w’ishuri rya la Promise akaba ari nawe uyobora ishyirahamwe ryaba badamu avuga ko mbere yuko batekereza gushinga iri shuri yari umurezi akorera abandi ndetse nawe akaba yarakoraga urugendo rurerure ajya kwigisha ariko nyuma yo gushinga iki kigo yafatanyije n’abandi barezi bakoranaga gutanga uburezi.

Yagize ati’’ mu byukuri turishimye dushimishijwe n’umusaruro tumaze kugeraho urebye abana bamaze kunyura hano ku kigo cyacu tubaha ireme ry’uburezi ni benshi kandi bose bagiye batsinda ibizamini bya leta kandi imibare twabahaye irivugira uku kwesa imihigo rero tubikesha abalimu beza.’’

Antoinnette akomeza avuga kandi ko kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka ushize abana bakoze ibizamini bya leta bagera kuri 800 muri bo, abatsinze neza ibizamini bya leta ni 680 ndetse banabonye ibigo bya leta bigamo (Ecole de l’Excellence).

Umuyobozi w’ikigo cya la Promise Bunezero Jean Pierre avuga ko bashishikariza ababyeyi kuzana abana kwiga mu ishuri rya la promise kuko abana bahiga bavuga indimi zose neza nk’igifaransa,icyongereza n’ikinyarwanda.

Ibijyanye n’imyigishirize, bafite abarimu b’inzobere mu kwigisha indimi zitandukanye ndetse bagatanga n’amasomo agenwa na leta mu buryo bwihariye, bakanarangiza ingengabihe y’amashuri ari nayo mpamvu abana baho batsinda ibizamini bya leta neza. abana bakabona ibigo bya (ecole de l’excellence).

Ubuyobozi bwa la Promise buvuga ko ribafitiye gahunda z’ibiruhuko zijyanye n’imikino,imyidagaduro no gufasha abana kwagura impano(Colonie de Vacance). ndetse no kubatembereza babigisha ibyaremwe

Ubuyobozi kandi buvuga ko abana bo mu mashuri y’inshuke bazajya birirwa ku ishuri bafite ababitaho, bakazajya baruhukira kw’ishuri no gufata amafunguro, saa kumi n’imwe bagataha. Ibi bikazafasha ababyeyi bazaga saa sita gufata abana bagasiga akazi. Ati’’ nta mpamvu yo kwongera gutakaza uwo mwanya ahubwo bazajya batahana nabo mu gihe akazi gasoje.’’

Baramenyesha ababyeyi baturiye umurenge wa Rubavu ko bagiye kubashyiriraho ishami rya la Promise mu kagari ka Byahi mu mudugudu wa Rurembo rizaba rigizwe n’amashuri y’incuke ndetse n’amashuri abanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa