skol
fortebet

Ingabo za Uganda zoherejwe mu Rwanda mu myitozo

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uganda yohereje mu Rwanda itsinda ry’abantu 76 barimo ingabo z’icyo gihugu mu myitozo itegurwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ijyanye n’ibikorwa by’amahoro no kurwanya iterabwoba .

Sponsored Ad

Umuvugizi w’itsinda ry’ingabo za Uganda ryoherejwe mu Rwanda, Isaac Okware yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, ko bagizwe n’abasirikare 54, abapolisi barindwi n’abandi bakozi ba Leta 15.

Iyi myitozo yahawe izina rya ‘Ushirikiano Imara 2023’ izatangirira mu karere ka Musanze kuri uyu wa Kane.

Si ingabo za Uganda zizitabira iyo myitozo gusa kuko n’andi matsinda y’abasirikare, abapolisi n’abasivile bo mu bihugu birindwi bigize EAC bazitabira, nk’uko Okware yabitangaje.

Itsinda rya Uganda ryashyikirijwe ibendera ryo guhagararira igihugu cyaryo kuwa Mbere, mu Mujyi wa Jinja uri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Imyitozo izwi nka Ushirikiano Imara 2023 ni ngarukamwaka, yateguwe mu guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bya EAC mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere.

Yatangiye gukorwa guhera mu 2004 aho Ingabo za EAC zihabwa amahugurwa ku bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye, zigahora ziteguye gutabara mu gihe byaba ngombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa