skol
fortebet

Abadepite basabye leta gukemura ikibazo cyo gushyingura ku giciro gihenze

Yanditswe: Friday 26, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abadepite basabye inzego bireba gukemura ikibazo cy’amarimbi ahenda abaturage akangiza ibidukikije n’ubutaka.

Sponsored Ad

Ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yatangaga raporo ku isesengura yakoze ku bibazo bigaragara mu micungire y’amarimbi, bamwe mu badepite bavuze ko hakwiye gutekerezwa uburyo rusange burambye bwo koroshya ikibazo cyo gushyinguramo butanyuranya n’umuco Nyarwanda ariko bujyanye n’igenamigambi ry’igihugu.

Bavuga ko abaturage benshi baremererwa n’ikiguzi cyo gushyingura mu irimbi ndetse n’ibindi bijyana nabyo ku miryango imwe bishobora no kuyisiga mu bukene kandi n’ubundi iri no mu gahinda ko kubura umuntu. Abadepite bagaragaza ko kandi uburyo busanzwe bwo gucukura no kubakira imva ari ikibazo kuko bitwara ubutaka bunini bwakabyajwe uwundi musaruro.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku cyakorwa, harimo kuba hagenwa igihe runaka maze abashyinguwe bakimurwa irimbi rigakomeza gukoreshwa, gushyingura mu nzu yabuginewe mu buryo bw’amagorofa cyangwa gutwika imirambo nyuma y’uko banyirayo bayisezeyeho. Ibi byose ngo byafasha kugabanya ikiguzi cyo gushyingura ndetse bikanafasha mu gukoresha neza ubutaka.

Hon. Ruku - Rwabyuma John we avuga ko hakwiriye kujya hitabazwa ikoranabuhanga ryo gutwika imirambo kugirango hagabanywe ikiguzi kinini cyo gushyingura ndetse no gukoresha neza ubutaka. Asaba abadepite kuba aba mbere mu gutinyura Abanyarwanda maze bagasaba ko bazabikorerwa.

Uyu mudepite avuga ko hari ahantu hanini, kandi heza hagakwiye kuba hatanga umusaruro mu gutunga abasigaye aho kubikirwa kuzashyingurwa abantu.

Avuga ko hadakwiriye kubaho gutinya urupfu kandi abantu bose bazapfa. Avuga ko umuntu atagakwiriye kuba umugogoro ku basigaye kandi agiye.

Ati: "Dukwiriye gutinyuka tukava muri iyi myumvire (Mentality). Ntabwo waba ugiye kandi ngo unahende."

Akomeza agira ati: "Mureke dutinyuke banyakubahwa nk’ahandi hirya no hino."

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite ikaba yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma kuvugurura itegeko ryerekeye amarimbi mu gihe kitarenze amezi 6 hagamijwe gukemura bimwe muri ibi bibazo.

Itegeko ryo mu 2013 riteganya ko abaturage babyemeye bajya batwika imibiri y’ababo bagashyingura ivu ahantu hato, bigafasha kugabanya ubutaka bwo gushyinguraho.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa