skol
fortebet

Akari ku mutima w’Umugabo wegukanye igihembo cyo kugira igits1ina gito

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu marushanwa yakozwe mu gace ka Brooklyn gaherereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, umugabo watsindiye igihembo cyo kugira igitsina gito “Penis” kurusha abandi mu bagabo ijana, yagaragaje ibyishimo bye.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko ingano y’igits1ina cy’umugabo ntacyo ivuze ku mibonano mpuzabitsina n’akandi kamaro kacyo mu buzima bwa buri munsi. Icyakora hari abagabo batangaza ko ari ikibazo kibahangayikisha igihe batera akabariro, bakaba bakoresha n’imiti ibongerera ingano.

Ikinyamakuru Huffpost cyatangaje ko bitangaje kubona umugabo wafashwe n’ibinezaneza ku bwo kuba uwa mbere mu bafite igits1ina gito, kuko benshi bagana abanganga bifuza kumenya imiti yabafasha kongera igitsina cyabo.

Nick Gilronan, umukozi w’ububiko bwa UPS w’imyaka 27, yatsinze amarushanwa y’umugabo ufite igitsina gito mu myaka ishize, icyo gihe yasazwe n’ibyishimo byinshi nyuma yo kuba uwa mbere muri iri rushanwa.

Yabwiye urubuga rwa Gothamist ati: "Ingano y’ubugabo bw’umugabo ntacyo itwaye yaba ku buzima bwe, mu mubano w’abashakanye cyangwa hagati y’abakundana igihe bakora imibon1ano mpuzabits1ina”.

Iki gitangazamakuru cyanditse ko ibyishimo by’uyu mugabo bifite ishingiro kuko kugira ubugabo bunini ntaho bihurira no kuryoshya igikorwa cy’imibon1ano mpuzabits1ina, ahubwo batangaza ko gushimisha umugore biva mu kuba usobanukiwe nuko imibon1ano ikorwa.

Bati “Niba uhangayikishijwe nuko ufite igits1ina gito, menya ko umugore atishima mu buriri kubera ufite igitsina kinini, ahubwo biterwa n’ibindi bitandukanye birimo kuba usobanukiwe n’iki gikorwa neza ndetse ushobora no kumushimisha no mu bundi buryo burimo no ku muba hafi”.

Nk’uko New York Post yabitangaje, abagabo bagera ku ijana ni bo bitabiriye iri rushanwa, bakaba bakomoka mu mijyi itandukanye ya America irimo New York na Brooklyn. Muri bo barimo n’umusore w’imyaka 55 wiyise Rip van Dinkle ukomoka muri Minnesota.

Abitabiriye iri rushanwa bagaragaje akababaro kabo, bavuga ko abiganjemo igitsinagore babasuzugura bagendeye ku ngano y’ubugabo bwabo, bakirengagiza ko babaha ibyishimo babizereyemo.

Nick Gilronan wegukanye igihembo cy’umugabo wa mbere mu bantu ijana bafite igits1ina gito bitabiriye muri iri rushanwa, yahembwe amadorari 200 y’Amerika [253,000 Frw] ndetse bivugwa ko akiri ingaragu.

Uru rubuga rutangaza ko umugabo muzima yakagombye kugira igits1ina nibura kingana na sentimetero 14,9

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa