skol
fortebet

Ukraine: Abasirikare bagiye gushyirirwaho uburyo bwo kubyara abana na nyuma yo gupfa

Yanditswe: Sunday 18, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine yatoye umushinga w’itegeko ryemerera abasirikare bari ku rugamba gusiga intanga zabo zikazifashishwa n’abo bashakanye igihe bakeneye kubyara undi mwana n’igihe abo basirikare baba barapfuye.

Sponsored Ad

Vitalii, umusirikare wa Ukraine wagiye ku rugamba iki gihugu gihanganyemo n’u Burusiya yasize umugore we Natalia Kyrkach-Antonenko, atwite inda y’amezi atatu.

Uyu muryango wifuzaga kuzabyara abana babiri ariko ntibyakunze kubera ibibazo bitandukanye by’intambara.

Vitalii n’umugore we bahisemo kubika amasohoro y’umugabo mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo umugore azayifashishe igihe azaba akeneye kongera kubyara.

Mu Ukwakira 2022 Vitalii yitabye Imana, umugore we agiye kwifashisha ya masohoro ngo abyare umwana wa kabiri asanga amategeko ya Ukraine atamwemerera kuyifashisha, keretse afite uruhushya yasize yanditse.

Ibi mu gihe kiri imbere bizaba amateka kuko muri Gashyantare 2024, Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine yamaze gutora umushinga w’itegeko rizemerera abantu gukoresha intanga ngore cyangwa intanga ngabo z’abasirikare bari ku rugamba cyangwa mu gihe bapfuye.

Igihe Perezida Volodymyr Zelenskyy azaba asinye kuri iri tegeko, abagore b’Abasirikare cyangwa abagabo bazaba bemerewe kugira abana bakomoka ku bo bashakanye bitabye Imana.

Bizanafasha abasirikare bakomerekeye ku rugamba bikabambura ubushobozi bwo kongera kubyara kuba intanga zabo zabitswe hifashishijwe ikoranabuhanga zazifashishwa bakagira ababakomokaho.

Leta kandi yemeye ko izajya yishyura aho ayo masohoro cyangwa intanga zizabikwa mu myaka itatu kuva umusirikare wazisize apfuye, kandi ibyangombwa by’umwana bigashyirwamo umwirondoro w’uwo musirikare wapfuye.

Depite Olena Shulyak uri no mu banditse uyu mushinga yavuze ko “umusirikare wahuye n’impinduka z’ubuzima bwe cyangwa gahunda ze zigakomwa mu n’intambara, ntabwo bagize umwanya wo gusiga umwana ubakomokaho.”

Ntibyoroshye kumenya imibare y’abasirikare ba Ukraine baguye ku rugamba muri iyi ntambara u Burusiya bwashoje mu 2022, ariko Amerika igaragaza ko abagera ku bihumbi 70 ari bo bapfuye, mu gihe ababarirwa mu bihumbi 140 bivugwa ko bakomeretse.

Iri tegeko rizatuma abantu bakomeza kororoka n’igihe bazaba bamaze imyaka barashyinguwe.

Iryna Feskova washinze ikigo cy’ubuvuzi gifasha kubika amasohoro n’intanga by’abasirikare, SANA MED yatangaje ko ubu we abitse zimwe ariko hari n’ibindi bigo bibitse intanga mu rwego rwo gufasha asirikare bari ku rugamba kubyara.

Muri rusange abitabira kubika intanga ni abagabo bari mu girikare kimwe n’abasivili bafitemo imirimo, ariko bakomeje kwiyongera kuva intambara yakaza umurego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa