skol
fortebet

DRC: Muyaya na Ekenge banyuranyije imvugo ubwo bakomozaga kuri FDLR ikorana n’igisirikare FARDC

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro cyiswe ‘30 ans ça suffit!’ gitambuka kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu (RTNC) kuva tariki ya 15 Mata 2024, Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Major Sylvain Ekenge yatangaje yeruye ko mu myaka 30 ishize, FDLR yagize uruhare runini mu mpfu z’Abanye-Congo.

Sponsored Ad

Yagize ati “FDLR itera Abanye-Congo, yica Abanye-Congo, mu barenga miliyoni 10 bishwe mu myaka 30 ishize, FDLR ifitemo ijanisha rinini mu guteza impfu hariya.”

Aya magambo ahabanye n’aya Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, wateguye iki kiganiro, we wagaragaje ko FDLR itakibaho kuko ngo abarwanyi bayo batashye mu Rwanda nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byabayeho byo kubarwanya.

Gen Maj Ekenge yagaragaje uburemere bw’ibi bikorwa by’iterabwoba nk’umuntu wagize uruhare mu bikorwa byo kurwanya FDLR birimo ‘Opération Amani Kwetu’ na Sokola yari abereye Umuvugizi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugeza ubwo yazamuwe mu ntera mu 2022.

Nubwo bamwe mu bagize Leta ya RDC babyitarutsa, Gen Maj Ekenge azi neza ko FDLR iriho kandi yongerewe imbaraga, nk’umuntu witabiriye inama yabereye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo tariki ya 3 Gashyantare 2022, yahuje Gen Pacifique Ntawunguka (Omega) uyobora uyu mutwe, n’abofisiye bo mu gisirikare cy’iki gihugu.

Gen Maj Ekenge, nk’uwari Umuvugizi w’igisirikare muri iyi ntara, yitabiriye izindi nama zirimo iyabereye i Pinga tariki ya 8 n’iya 9 Gicurasi 2022. FDLR hamwe n’indi mitwe izwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nka Nyatura, APCLS na NCD-R, yumvikanye na Leta ko igomba kuyifasha kurwanya M23.

Hashingiwe ku kiganiro cyabaye tariki ya 19 Kamena 2022, Gen Omega yagiranye na Lt Gen Constant Ndima Kongba wayoboraga iyi ntara, buri murwanyi wo mu mutwe udasanzwe wa FDLR witwa CRAP yari yemerewe amadolari 300 ku kwezi, mu gihe yagiye ku rugamba muri gurupoma ya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.

FDLR yashyizwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba mu Ukuboza 2001 nyuma y’aho yari imaze kugaba igitero kuri ba mukerarugendo muri Pariki ya Bwindi muri Uganda, ikicamo umunani barimo Abanyamerika babiri.

Raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi umutekano wo muri RDC, zagaragaje ko FDLR ari umwe mu mitwe ihangayikishije abaturage, bitewe n’uruhare igira mu guhohotera no gutoteza Abanye-Congo.

Hashingiwe ku bikorwa bibi by’uyu mutwe, igisirikare cya RDC cyasabwe guhagarika ubufatanye hagati yacyo na wo, n’ubufasha bwose kiwuha. Abakuru b’ibihugu byo mu karere na bo basabye ko abarwanyi bawo bava muri Kivu y’Amajyaruguru, bagataha mu Rwanda, bitaba ibyo hagafatwa ingamba zo kubarwanya.

Nyuma y’iki gitutu, intumwa za guverinoma ya RDC zari zitabiriye ibiganiro i Luanda muri Angola muri Werurwe 2024, zari zemeye ko zizategura uburyo bwo gusenya FDLR, zisezeranya intumwa z’u Rwanda n’umuhuza (Angola) ko zizagaragaza uko bizakorwa.

Nta cyizere cy’uko Leta ya RDC izubahiriza isezerano yatanze, kuko byagaragaye ko rihabanye n’ukuri kuri mu mutima wayo, ubwo tariki ya 25 Werurwe 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Christophe Lutundula wari uyoboye intumwa z’Abanye-Congo i Luanda, yabwiraga abanyamakuru ko nta makuru afite kuri FDLR.

Gen Maj Ekenge agaragaza ko FDLR ikomeje kwica Abanye-Congo, ariko byagera muri guverinoma, ikagaragaza ko nta makuru ifite kuri uyu mutwe ufite ibirindiro muri Kivu y’Amajyaruguru, ufite uruhare rukomeye mu ntambara ibera muri iyi ntara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa