skol
fortebet

Amerika yahaye Ukraine mu ibanga misile ziraswa mu ntera ndende

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bo muri Amerika bemeje ko Ukraine yatangiye gukoresha ibisasu bya misile biraswa mu ntera ndende byo mu bwoko bwa ’ballistic’ yahawe n’Amerika mu ibanga, ibirasa ku basirikare b’Uburusiya bayiteye.

Sponsored Ad

Izo ntwaro ziri muri gahunda y’imfashanyo ya gisirikare ya miliyoni 300 z’amadolari yemejwe na Perezida w’Amerika Joe Biden muri Werurwe (3) uyu mwaka, zikaba zarageze muri Ukraine muri uku kwezi kwa Mata (4).

Ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko izo ntwaro zamaze gukoreshwa nibura inshuro imwe mu kurasa ku hantu higaruriwe n’Uburusiya mu mwigimbakirwa wa Crimea.

Biden ubu yamaze gushyira umukono ku yindi mfashanyo ya miliyari 61 z’amadolari igenewe Ukraine.

Mbere, Amerika yari yahaye Ukraine imfashanyo ya misile z’ubwoko buraswa mu ntera iringaniye bw’izi misile zizwi nka ATACMS (Army Tactical Missile Systems).

Ariko Amerika yari yakomeje kwigononwa guha Ukraine intwaro izo ari zo zose zifite imbaraga nyinshi kurushaho, ku ruhande rumwe kubera impungenge ko byari guhungabanya uburyo bw’igisirikare cy’Amerika bwo guhora cyiteguye urugamba no kurutsinda.

Ariko bivugwa ko Biden yatanze uruhushya mu ibanga muri Gashyantare (2) rwo koherereza Ukraine izo misile ziraswa mu ntera ndende – zifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera igera kuri kilometero 300.

Umuvugizi wungirije wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika Vedant Patel yagize ati: "Nshobora kwemeza ko Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zahaye Ukraine [misile za] ATACMS zirasa mu ntera ndende ku ruhushya rutaziguye rwatanzwe na perezida."

Yongeyeho ko Amerika "ntiyatangaje ibi mu ntangiriro mu rwego rwo gutuma hakomeza kubaho umutekano mu mikorere kuri Ukraine ku busabe bwabo [bwa Ukraine]".

Ntibiramenyekana ingano y’izo ntwaro zamaze kohererezwa Ukraine, ariko Jake Sullivan, umujyanama w’Amerika ku mutekano w’igihugu, yavuze ko Amerika iteganya koherereza Ukraine izindi ntwaro.

Yagize ati: "Zizahindura ibintu. Ariko nkuko nabivuze mbere [ubwo nari] ndi hano hantu mvugira ijambo... nta buryo kamara buriho bwo gucyemura iki kibazo mu buryo bwihuse kandi bworoshye cyane."

’Uburusiya bushobora kugira ahandi hantu bwigarurira’ – umujyanama w’Amerika

Izo misile ziraswa mu ntera ndende zakoreshejwe bwa mbere mu cyumweru gishize mu kurasa ku kibuga cy’indege cyo muri Crimea yigaruriwe n’Uburusiya, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters, bisubiramo amagambo y’umutegetsi wo muri Amerika utatangajwe izina.

Ndetse izo misile zanakoreshejwe mu gitero ku basirikare b’Uburusiya mu ijoro ryo ku wa kabiri mu mujyi wa Berdyansk uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi), mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Ukraine, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru the New York Times.

Mu mezi ya vuba aha ashize, Ukraine yarushijeho gusaba ko uburengerazuba buyiha imfashanyo, mu gihe amasasu yari arimo kugenda ayibana macye cyane, Uburusiya bwo bugakomeza gutera intambwe.

Iyi mfashanyo yindi kuri Ukraine itanzwe nyuma y’amezi ibintu bitava aho biri, mu gihe mu nteko ishingamategeko y’Amerika hari hari ukwanga ko Ukraine ihabwa indi mfashanyo.

Nyuma yo gushyira umukono ku itegeko ryo gutanga iyo mfashanyo, Biden yagize ati: "[Iyi mfashanyo] Igiye gutuma Abanyamerika batekana kurushaho, igiye gutuma isi itekana kurushaho."

Avuga kuri iyo mfashanyo yindi, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yagize ati: "Ubu tuzakora ikintu icyo ari cyo cyose kugira ngo tugaruze kimwe cya kabiri cy’umwaka twamaze mu mpaka no mu gushidikanya.

"Icyo Umurusiya wigaruriye [ubutaka] yashoboye gukora muri iki gihe, icyo Putin ubu arimo guteganya, tugomba kumuhindukirana."

Zelensky aherutse kuburira ko igitero cy’Uburusiya cyitezwe kuba mu byumweru biri imbere, nyuma yuko Ukraine itakaje umujyi wa Avdiivka ukigarurirwa n’Uburusiya mu gihe cy’ubukonje bwinshi muri Gashyantare uyu mwaka.

Mu mezi ya vuba aha ashize, abasirikare ba Ukraine bagize ikibazo gikomeye cy’amasasu adahagije n’uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere.

Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko gutinda kw’imfashanyo ya gisirikare y’Amerika n’iy’ibindi bihugu by’inshuti byo mu burengerazuba, ari kwo kwabaye intandaro yo kubura ubuzima no gutakaza ubutaka.

Ku wa gatatu, Sullivan, wa mujyanama w’Amerika ku mutekano w’igihugu, yavuze ko "birashoboka rwose ko Uburusiya bushobora kugira ahandi hantu bwigarurira mu buryo bw’amayeri mu byumweru biri imbere".

Kuva Uburusiya bwatera Ukraine ku itariki ya 24 Gashyantare mu 2022, abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, biganjemo abasirikare, barishwe cyangwa barakomereka ku mpande zombi, naho abaturage babarirwa muri za miliyoni bahunze ingo zabo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa