skol
fortebet

Abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine/USA boroje Abanya Gisagara! Ni ubufatanye buzahoraho

Yanditswe: Tuesday 16, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024,Abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine muri Amerika, batangije ubufatanye n’akarere ka Gisagara bwitezweho kugafasha guteza imbere abaturage.

Sponsored Ad

Ni ubufatanye bwabimburiwe no kugabira inka imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 2,000 iri mu rugendo rwo kwikura mu bukene.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho y’abaturage Dusabe Denyse, yavuze ko gutera intambwe yo kwegera abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika by’umwihariko abatuye muri Leta ya Maine babikesha umurongo bahawe n’umukuru w’igihugu wo kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Yagize ati “Mu mirimo yacu ya buri munsi, iteka nk’abayobozi dusabwa kureba icyafasha abaturage kwiteza imbere no kwikura mu bukene tubisanishije n’amahirwe ahari, ashobora kuba ari aho hafi cyangwa ari kure, akaba ari yo mpamvu twabashije gutera intambwe twegera abanyarwanda batuye muri Amerika by’umwihariko muri Leta ya Maine tubikuye mu bikorwa n’ubundi bari basanzwe bakora, turavuga tuti kuki se twebwe tutabegera ngo tubasabe ubwo bufatanye.”

Chris Nshimiyimana wari uhagarariye abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine, yavuze ko kuri uyu munsi batangiye ubufatanye n’akarere ka Gisagara kandi bugomba no gukomeza.

Yavuze ko uyu ari umwe mu misaruro yavuye muri Rwanda Day yabereye Washington DC muri Gashyantare uyu mwala, ahavuye igitekerezo ko abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika bagira uruhare mu guteza imbere igihugu cyabo binyuze mu bufatanye n’uturere dutandukanye hagendewe ku ma Leta nabo batuyemo.

Ati “Iri ni itangiriro ry’ubufatanye abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine bafitanye n’akarere ka Gisagara, kuko igitekerezo cy’uko abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye za Amerika bagira ubufatanye n’uturere mu Rwanda cyasanze twaratangiye kuganira n’ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara, ubu twe niko tuzakomeza gukorana kuko iyi ni intangiriro.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habineza Jean Paul yavuze ko ari intambwe itewe y’urugendo rw’ubufatanye hagati y’akarere ka Gisagara n’abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine muri Leta zunze ubumwe z Amerika.

Ati “Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa gituruka kuri Perezida wa Repubulika, gituruka ku bavandimwe bazirikana ineza, bazirikana ubupfura bw’abanyarwanda.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko ubu bufatanye ahanini buzibanda ku iterambere ry’abaturage mu nzego z’ingenzo nko guteza imbere imibereho myiza, uburezi ndetse n’ubuzima.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa