skol
fortebet

Gasabo:Noteri w’ubutaka yatewe ibyuma n’abagizi ba nabi arapfa

Yanditswe: Saturday 20, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Elyse Ndamyimana wari Noteri w’ubutaka mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yatezwe n’abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma bimuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Ni ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Mata ubwo Ndamyimana yatahaga, agahura n’abo bagizi ba nabi.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru uravuga ko wamenye amakuru avuga ko nyakwigendera yateraguwe ibyuma mu ijosi no mu misaya, abaturage bamwihutanye kwa muganga agwa mu Bitaro bya Kacyiru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Déo Rugabirwa, yavuze ko ibyo byabaye hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro, mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo abambuye ubuzima nyakwigendera babiryozwe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa