skol
fortebet

Amatora 2017: Mu Budage hashyizweho ahantu hatanu hazatorerwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda

Yanditswe: Monday 27, Feb 2017

Sponsored Ad

Abanyarwanda babarizwa mu Budage, Pologne, Liechteinstein, Repubulika ya Czech, Slovakia, Romania na Ukraine, bashyiriweho ahantu bazatorera Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe kuwa 3 Kanama 2017.
Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda mu Budage ari nayo bariya Banyarwanda bose babarizwamo, rivuga ko nyuma yo kubisaba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bemerewe gutorera ahantu hatanu hatandukanye.
Rigira riti “Ambasade yasabye Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) ahantu hatanu ho gutorera mu Budage (...)

Sponsored Ad

Abanyarwanda babarizwa mu Budage, Pologne, Liechteinstein, Repubulika ya Czech, Slovakia, Romania na Ukraine, bashyiriweho ahantu bazatorera Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe kuwa 3 Kanama 2017.

Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda mu Budage ari nayo bariya Banyarwanda bose babarizwamo, rivuga ko nyuma yo kubisaba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bemerewe gutorera ahantu hatanu hatandukanye.

Rigira riti “Ambasade yasabye Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) ahantu hatanu ho gutorera mu Budage kugirango Abanyarwanda bafashwe gutorera hafi y’aho baba, ahemejwe na Komisiyo ni; Berlin, Hamburg, Bann, Kaiserslautern na Munich.”

Ambasade kandi isaba Abanyarwanda bafite indangamuntu z’u Rwanda kwireba kuri lisiti y’itora, abatazifite bagatanga imyirondoro kugirango batabura amahirwe yo kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ikibazo cy’Abanyarwanda baba muri Diaspora bakunze kubura amahirwe yo kwitabira amatora kubera urugendo ruri hagati y’ibiro by’itora n’aho batuye, cyagarutsweho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 14.

Umwe muri bo witwa John Kijuli, utuye muri West Canada, yasabye ko bafashwa gutora begerezwa aho gutorera kuko mu matora ya referendumu yabaye mu 2015 batagize ayo mahirwe yo kugaragaza amahitamo yabo ku ngingo ya 101.

Yagize ati “Nkatwe Abanyarwanda dutuye kure ya ambasade ntabwo twagize amahirwe yo gutora umwaka ushize [itegeko nshinga]. Twagombaga gutorera kuri Ambasade [Ottawa] kandi kuva aho duherereye uyigeraho hareshya nka Kigali-Johannesburg.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yijeje Abanyarwanda baba mu mahanga [Diaspora], ko mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2017 bazongererwa ibiro by’amatora kuko byamaze kugaragara ko iki kibazo ari rusange mu bihugu binini cyane cyane aho u Rwanda rudafite abaruhagarariye benshi.

Yagize ati “Nagirango menyeshe n’abandi Abanyarwanda batuye mu mahanga ko iki kibazo twagihagurukiye dufatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’amatora kugirango twongere ibiro by’amatora. Tukaba tubizeza ko mu matora ari imbere y’umwaka utaha Umunyarwanda wese uri mu mahanga wifuza gutora, turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo azabashe gutora bitamuruhije cyane.”

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mbizeze ko iki kibazo ari mu Butaliyani, Espagne, nko muri USA dutorera ahantu habiri gusa; New York na Washington, tuzakorana na Ambasade z’ibyo bihugu hano kugira ngo badufashe guha amahirwe Abanyarwanda bose bifuza gutora, ndagira ngo mbizeze ko icyo kibazo mu matora y’umwaka utaha [uyu turimo] azajya kugera twaramaze kugikemura.”

Umunsi w’amatora ya Perezida wa Repubulika ku Banyarwanda bazatorera mu mahanga ni tariki ya 3 Kanama 2017, na ho abazatorera mu Rwanda ni ku itariki ya 4 Kanama 2017.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa