skol
fortebet

Amerika: Abatamenyekanye barekuriye urufaya rw’ amasasu mu kabyiniro bica 1 bakomeretsa benshi

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Igipolisi cyo muri Leta ya Ohio muri Leta zunze ubumwe za Amerika kiravuga ko umuntu umwe yishwe abandi byibura cumi na bane bakomerekeye mu kurasana kwabereye mu mujyi wa Cincinnati.
Igipolisi kiravuga ko benshi bakomeretse cyane.
Kiravuga ko uko kurasana kwabereye mu nzu y’urubyiniro yari yuzuye abantu babarirwa mu magana.
Igipolisi kandi cyongeyeho ko byibura abagabo babiri bitwaje imbunda bagize uruhare muri uko kurasana.
Umwe mu bapolisi - Police Captain Kimberly Williams - yatangaje (...)

Sponsored Ad

Igipolisi cyo muri Leta ya Ohio muri Leta zunze ubumwe za Amerika kiravuga ko umuntu umwe yishwe abandi byibura cumi na bane bakomerekeye mu kurasana kwabereye mu mujyi wa Cincinnati.

Igipolisi kiravuga ko benshi bakomeretse cyane.
Kiravuga ko uko kurasana kwabereye mu nzu y’urubyiniro yari yuzuye abantu babarirwa mu magana.

Igipolisi kandi cyongeyeho ko byibura abagabo babiri bitwaje imbunda bagize uruhare muri uko kurasana.

Umwe mu bapolisi - Police Captain Kimberly Williams - yatangaje ko abo bagabo bitwaje imbunda batari bafatwa kandi ngo igipolisi ntikizi neza abo aribo.

Uku kurasana kubaye hashize hafi umwaka nyuma umugabo witwaje imbunda - Omar Mateen - arasiye abantu ku nzu y’urubyiniro y’abatinganyi mu mujyi wa Orlando muri leta ya Florida.

Mateen yishe abantu 49 mu bwicanyi buvugwa kuba buri mu bwahitanye abantu benshi icyarimwe mu mateka ya Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa